Umuco

Intara yibarutse Jolly, Elsa na Liliane yabonye abazayiserukira muri Miss Rwanda (Amafoto)

Intara yibarutse Jolly, Elsa na Liliane yabonye abazayiserukira muri Miss Rwanda (Amafoto)

Rubavu imaze kuba nk’igicumbi cy’amahirwe ku bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda, kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Ukuboza 2018 niyo yari itahiwe gukorerwamo amajonjora y’ibanze.

Mu buryo busa no guca agahigo, Rubavu iberamo ijonjora ry’Intara y’Uburengerazuba niko gace kamaze guturukamo ba nyampinga babiri bikurikiranya, bambaye ikamba rya Miss Rwanda. Abo ni Miss Mutesi Jolly 2016, uwo yahaye ikamba mu 2017, Miss Iradukunda Elsa ndetse na Iradukunda Liliane urifite ubu.

Abiyandikishije batangiye kugera ahabereye ijonjora kuri Inzozi Beach Hotel yegeranye n’Ikiyaga cya Kivu ku masaha y’igicamunsi. Kuri iyi nshuro mu Ntara y’Uburengerazuba hiyandikishije abakobwa 17 ariko hemererwa 13 abandi bane basanze batujuje ibisabwa umukobwa witabira Miss Rwanda.

Abakobwa batorewe guserukira Intara y’Uburengerazuba ni batanu ari bo Uwimana Triphine Mucyo, Mutoni Deborah, Igihozo Mireille, Uwase Aisha, Tuyishime Vanessa, na Mwiseneza Josiane wamaze kuba ikimenyabose nyuma yo kwitabira iri rushanwa yagenze urugendo rurerure n’amaguru.

Aba muri Miss Rwanda 2019 biyongereye ku bandi batanu b’Intara y’Amajyaruguru ari bo Gaju Anitha, Ishimwe Bella, Kabahenda Rica Michaëla, Teta Mugabo Ange Nicole na Munezero Adeline.

Intara y’Uburengerazuba imaze no guca utundi duhigo yihariye kuko ari ho hagiye hava abanditse amazina muri iri rushanwa, barimo nka Miss Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Gisabo, wanambitswe ikamba rya Nyampinga ukunzwe n’imbaga mu marushanwa ya 2017.

Intara yibarutse Jolly, Elsa na Liliane yabonye abazayiserukira muri Miss Rwanda ari bo Uwimana Triphine Mucyo (No 2), Mutoni Deborah (No 11), Igihoizo Mireille (No 6), Uwase Aisha (No 12), Tuyishime Vaness (No 9), Mwiseneza Josiane (No 1)

I Rubavu niho kandi hakomotse Shimwa Guelda igisonga cya 2 cya Miss Rwanda 2017, umwe mu bakobwa bagaragaje gusubiza mu buryo bwihagazeho, uhereye mu majonjora kugera ku munsi wa nyuma w’irushanwa ry’umwaka ushize.

Umujyi wa Rubavu wabereyemo iri jonjora ufatwa nk’uw’ubukerarugendo, ni nawo wakomotsemo Uwamahoro Natasha, wabaye Igisonga cya Miss Rwanda 2012, kubwa Aurore Kayibanda. Uyu Natasha yari yaranigeze kuba Nyampinga w’icyahoze ari Ishuri rikuru ry’imari n’amabanki (SFB) mbere yo kwitabira Miss Rwanda.

Abakobwa bazatoranywa mu Ntara zitandukanye no mu Mujyi wa Kigali bazatorwamo abajya mu mwiherero ku wa 5 Mutarama 2019 naho Miss Rwanda 2019 atorwe mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama.

Iri jonjora ryabereye ku nkombe y'Ikiyaga cya Kivu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top