Bidasubirwaho insengero, imisigiti na za kiliziya bigiye kujya bitangirwa imisoro nk’uko bigenwa n’itegeko rigena inkomoko y’umutungo w’inzego z’ibanze.
Ubusanzwe insengero ntabwo zajyaga zisabwa iyi misoro, ariko guhera mu mwaka wa 2019 izi nyubako benshi bafata nk’ahantu h’ingenzi bashingiye ku myemerere ya buri bamwe bene zo barasabwa kujya bishyura uyu musoro.
Byatangarijwe mu mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru agamije gusobanurira abanyamakuru itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe politiki y’ingengo y’imari y’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Nzayikorera Jonathan, avuga ko iyi misoro yagombye kuba yatanzwe muri uyu mwaka.
Ibi akaba yabigarutseho mu mahugurwa yagenewe abanyamakuru agamije kubasobanurira ibijyanye n’iri tegeko No 75/2018 ryo kuwa 07/09/2018 ritavuzweho rumwe na benshi. Ni amahugurwa yabaye kuri uyu wa 12 Gashyantare 2019, kuri Lemigo Hotel.
Abanyamakuru bakaba basobanuriwe iri tegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ryatangiye gushyirwa mu bikorwa tariki ya mbere Mutarama 2019.
Iri tegeko rigena ko izindi nyubako zirimo n’insengero zizajya zisora 0.1% by’agaciro kazo (inyubako).
Ku bijyanye n’izindi nyubako zisanzwe zirimo izo guturamo n’izo gukoreramo zizajya zishyura iyo misoro mu buryo bwagenwe, ariko hagendewe ku gaciro iyo nzu ifite uyishyize ku isoko.
Abanyamakuru bakaba bahawe rugari babaza ibibazo bitandukanye birimo kumenya uburyo bukoreshwa mu gusobanurira abaturage itegeko ry’umusoro ku mutungo utimukanwa, uko babanza kuburirwa mbere y’uko bahanwa bazira kutishyura imisoro ku gihe, ndetse n’uburyo bakangurirwa gukoresha ubutaka neza.
Muri Nzeri 2018, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) cyahurije hamwe abanyamadini, amatorero n’imiryango iyashamikiyeho mu kiganiro cyari kigamije kubasobanurira amategeko y’imisoro ndetse banakangurira abayoboke babo kugera ikirenge mu cyabo kuko iterambere rusange ry’igihugu riri mu murongo w’ibyiza Imana ishima kandi ishakira buri munyarwanda wese.
Mu itegeko rishya rigenga imisoro n’amahoro harimo ingingo zireba amatorero, kuko byagaragaye ko mu bikorwa byayo bibyara inyungu, ko bakoresha abakozi bahembwa ndetse bafite n’imitungo itimukanwa nk’ubutaka, ibibanza n’amazu kandi ibyo byose bigomba gutangirwa imisoro.
Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu, Kayigi Habiyambere Aimable, yibukije abayobozi b’amadini ko bagomba gutanga umusoro ku bihembo by’abakozi bakoresha ndetse n’abandi bahembwa bubyizi aho bo bishyura imisoro ifatirwa ingana na 15% ku munyamahanga ndetse na 30% ku munyarwanda.
Mu itegeko rishya ku misoro ku musaruro Nº 016/2018 ryo kuwa 13/04/2018 hongewemo ingingo ivuga ko amafaranga y’ubukode bw’inzu cyangwa bw’imodoka umukoresha yishyurira umukozi ku buryo butaziguye, asoreshwa nk’andi mashimwe avugwa mu ngingo ya 15 y’iri tegeko.
Iyi nteruro yongewemo kugira ngo igihe umukoresha ahaye umukozi amafaranga ku buryo butaziguye, ayo mafaranga azatangirwe umusoro kuko ingano yayo iba izwi kandi akaba atasoraga.
Hanasobanuwe Itegeko No 75/2018 ryo kuwa 7/9/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ryatangiye gushyirwa mu bikorwa tariki ya mbere Mutarama 2019, riri mu yasobanurirwaga abanyamakuru kuri uyu munsi.
Inkuru bifitanye isano: Abayobozi b’amadini mu Rwanda bakiranye yombi amategeko y’umusoro abareba

Ibitekerezo