Andi makuru

Impuguke yahamije ko ibivejuru biri mu Isi kandi byatangiye kubyarana n’abantu

Impuguke yahamije ko ibivejuru biri mu Isi kandi byatangiye kubyarana n’abantu

Umwarimu muri Kaminuza ya Oxford, Dr Young-Hai Chi yemeza ko ibyogajuru biri mu Isi, byatangiye gushimuta abantu bikabyarana nabo kugira ngo byibaruke ibyimanyi bizahangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Ni ibintu Dr. Chi amaze imyaka akoraho ubushakashatsi ndetse yanditseho igitabo ‘Alien Visitations and the End of Humanity’ (Ubushyitsi bw’ibivejuru n’Irangira ry’Ikiremwamuntu).

Yemeranya n’umushakashatsi Dr. David Jacobs wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uvuga ko intego nyamukuru y’ibivejuru ari ugukoroniza Isi bikabyarana n’abantu, kugira ngo habeho ibyimanyi.

Dr. Jacobs nawe yemeza ko ibyo byimanyi byatangiye kutugendamo tutabizi.

Ikinyamakuru cy’Abanyeshuri ba Kaminuza ya Oxford kivuga ko Dr. Chi yashimangiye ko kimwe n’abatuye Isi, ibivejuru bihangayikishijwe n’uko ikirere kiri guhinduka, Isi ikarushaho gushyuhishwa n’ibyuka bihumanya; ngo bihangayikishijwe kandi n’ibisasu bya kirimbuzi.

Ati “Si abahanga mu bya siyansi, abanyamadini gusa. Ahubwo n’ibivejuru bigaragara ko bihangayikishijwe cyane n’uko ikiremwamuntu kizarokoka. Umushinga wabyo wo kubyarana ibyimanyi n’abantu ushobora kuba ari igisubizo cy’ibibazo bihangayikishije muntu muri iki gihe.”

Dr. Chi yemera ko hari amoko ane y’ibivejuru: ibifite umubiri muto, ibibyibushye kandi birebire, ibifite amagaragamba n’amaso nk’ay’inzoka, n’ibiteye nk’isazi.

Ngo ibi bya nyuma nibyo bikomeye kurusha ibindi bivejuru, bigatanga n’amategeko.

Yasobanuye ko mu bantu baburirwa irengero harimo n’abo ibi bivejuru bishimuta kubera impamvu irimo gukora ubushakashatsi butandukanye ku buzima bwabo bwibanda cyane ku gukora ibyimanyi.

Dr. Chi kandi ahamya ko ibivejuru bitari kure y’Isi, ahubwo ko biri hafi yacu gusa ntitubibone. Aheraho avuga ko ingaruka z’ikirere zibigeraho nabyo.

Ati “Ntabwo bije kudutabara ahubwo bije kwitabara, kugira ngo birokoke ni uko n’inyokomuntu irokoka.”

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top