Siporo

Impamvu Sibomana Patrick adokoresha ‘Papy’ mu byangombwa kandi atari irihimbano, ‘PS Machine’ izina rishya

Impamvu Sibomana Patrick adokoresha ‘Papy’ mu byangombwa kandi atari irihimbano, ‘PS Machine’ izina rishya

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina asatira anyuze ku mpande mu ikipe ya Young Africans, Sibomana Patrick Papy avuga ko izina ‘Papy’ ari izina rye yiswe n’ababyeyi n’ubwo benshi bazi ko ari irihimbano, gusa impamvu atarikoresha mu byangombwa ni ubushake bw’ababyeyi be, n’aho rya PS Machine yiswe ageze muri iki gihugu aryishimira kuko yaryiswe bitewe n’akazi akora.

Uyu musore yinjiye muri shampiyona ya Tanzania mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2019, ubu arimo arakina umwaka we wa mbere muri shampiyona ya Tanzania.

Ntabwo byamugoye kwigarurira imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru muri Tanzania by’umwihariko abafana ba Young Africans.

Akigera muri iyi kipe yatsindaga buri gihe, agatanga imipira ivamo ibitego bituma benshi mu bafana bamwibonamo ari nabwo umunyamakuru Baraka Mpenja wa Azam TV yaje kumwita izina rya ‘PS Machine’.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Sibomana Patrick yavuze ko kuba yakitwa izina iryo ari ryose bitewe n’akazi akora ka buri munsi uko ryaba rimeze kose nta kibazo.

Yagize ati“nta kibazo amazina bakwita muri buno buzima ari meza bitewe n’akazi ukora ntacyo biba bitwaye habe na gato. Ndarikunda.”

Uyu musore yahise anahishura ko ari ryo zina ryonyine ry’iritazirano afite kuko n’ubwo abantu bibeshya ku izina rye rya 3 ‘Papy’ ko ari iritazirano ariko atari byo ahubwo yaryiswe n’ababyeyi be.

Yagize ati“Papy ntabwo ari irihimbano, ni izina niswe n’ababyeyi, banyise Sibomana Patrick Papy. Nakuze mbona ababyeyi batarikoresha mu byangombwa kuko 2 ni yo ababyeyi bashatse ko ajyaho, nanjye ndarireka.”

Sibomana Patrick ubu arimo gukina umwaka we wa mbere muri Young Africans, ni nyuma yo kuva muri Mukura VS, yanakiniye amakipe arimo APR FC na Shakhtyor Soligorsk muri Belarus.

PS Machine yiswe muri Tanzania ngo yararyishimiye
Papy ngo ni izina yiswe n'ababyeyi si irihimbano
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top