Ikirangirire mu gusetsa Basket Mouth azitabira Seka Festival i Kigali
Umunyarwenya wubatse izina muri Afurika, Basket Mouth yatumiwe mu iserukiramuco ry’urwenya rya Seka rizabera i Kigali muri Werurwe 2019, azataramana n’abahanga bazwi mu karere.
Basket Mouth, ni umunyarwenya wo muri Nigeria ubimazemo igihe kinini. Yakoze ibitaramo bikomeye muri Afurika no hanze; ku myaka 40 amaze kugwiza ibigwi.
Basket Mouth ubusanzwe witwa Bright Okpotcha azataramira Abanyarwanda mu gitaramo gikomeye kizasoza iserukiramuco Seka festival kizaba ku wa 31 Werurwe 2019.
Nkusi Arthur uyobora Arthur Nation yatumiye Basket Mouth, yavuze ko ‘Seka yatumiwemo Basket Mouth izaba yihariye’.
Mu bandi banyarwenya bakomeye azafatanya na bo harimo Eric Omondi, umuhanga mu gusetsa umaze kwigarurira imitima ya benshi mu karere n’abandi batandukanye bataratangazwa.
Basket Mouth yaherukaga kugaragara i Kigali mu mwaka ushize, yahaje avuye muri Uganda mu kazi.
Iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ‘Seka Festival’ niryo rya mbere ryo gusetsa ribereye mu Rwanda, ryateguwe na Arthur Nation isanzwe ibarizwamo Nkusi Arthur, umunyarwenya umaze kwigaragaza mu karere.
Seka Festival, ni iserukiramuco rijya gusa n’ibitaramo bya ‘Seka Live’, ryo ririhariye kuko rihuriza hamwe abanyarwenya batandukanye bo mu bihugu bya Afurika mu gihe ibi bitaramo by’uruhererekane byo byatumirwagamo umuhanzi umwe ukunzwe agafatanya n’abasanzwe babikora mu Rwanda.
Mu mwaka ushize ryitabiriwe na Klint Da Drunk (Nigeria), Eric Omondi (Kenya), Chipukeezy (Kenya), Salvador (Uganda), Kigingi (Burundi), Mammito(Kenya), Idriss Sultan (Umunya-Tanzania watwaye Big Brother 9) na Arthur Nkusi (Rwanda).

Ibitekerezo