Ijonjora ry’abakobwa bazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019, ryakomereje mu Ntara y’Uburengerazuba ahitegeye inkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Ni nyuma y’aho abakobwa batanu batoranyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatandatu, ari bo Gaju Anitha, Ishimwe Bella, Kabahenda Rica Michaëla, Teta Mugabo Ange Nicole na Munezero Adeline.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Ukuboza 2018, ijonjora ryakomereje mu Mujyi wa Rubavu, mu gikorwa kibera kuri Inzozi Beach Hotel yegeranye no ku mucanga w’inkombe y’Ikiyaga cya Kivu.
Ni ahantu hari amafu n’umwuka uzira urusaku, uhari aba yitegeye ahitwa ku mashyuza n’ibirwa by’uburanga buhebuje bihari. Mu bindi nyaburanga bihaboneka hari amato mato na za Jet Ski batwara mu mazi.
Abakobwa ba mbere bamaze kugera ahabera ijonjora n’abagize itsinda ritegura Miss Rwanda n’abanyamakuru bakurikirana iki gikorwa umunota ku wundi.
Bamwe mu bakobwa bitabiriye iki gikorwa baganiriye na ISIMBI, bavuze ko bafite icyizere cyuzuye cyo gutambuka muri iri jonjora nubwo atari ko bose amahirwe abasekera.
Uburengerazuba bw’amateka yihariye muri Miss Rwanda
Intara y’Uburengerazuba ifite amateka akomeye muri Miss Rwanda mu myaka iheruka kuko ari yo yibarutse ba Nyampinga b’u Rwanda batatu baheruka ari bo Iradukunda Liliane, Iradukunda Elsa na Mutesi Jolly utibagiwe n’abandi bamenyekanye cyane nka Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka ’Miss Igisabo’.
Kuri iyi nshuro mu Ntara y’Uburengerazuba hiyandikishije abakobwa 17 ariko hemererwa 13 abandi bane basanze batujuje ibisabwa umukobwa witabira Miss Rwanda.
Abakobwa bahatanira guserukira Intara y’Uburengerazuba baramenyekana ku mugoroba nyuma yo kwiyerekana no kubazwa ibibazo bitandukanye n’abagize akanama nkemurampaka barimo Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016; Uwase Marie France ufite ubunararibonye muri iki gikorwa ndetse n’umunyamakuru wa RBA, Iradukunda Michele.
Ingengabihe ya Miss Rwanda 2019 igaragaza ko ijonjora ryo gushaka abakobwa bahatanira ikamba, rizagera mu Mujyi wa Huye wo mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 22 Ukuboza mu gikorwa kizabera kuri Credo Hotel naho ku wa 23 Ukuboza hagatorwa abazaserukira Intara y’u Burasirazuba mu gikorwa kizabera ahitwa Silent Hill muri Kayonza.
Umujyi wa Kigali ukunda kwiyandikishirizamo abakobwa benshi uzagerwamo n’ibi bikorwa ku itariki ya 29 Ukuboza 2018 kuri Hill Top Hotel i Remera.
Abakobwa bazaba batoranyijwe mu Ntara zitandukanye no mu Mujyi wa Kigali bazatorwamo abajya mu mwiherero ku wa 5 Mutarama 2019 naho Miss Rwanda 2019 atorwe mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama.

Ibitekerezo