Umuco

Ijonjora ry’abahatanira Miss Rwanda 2019 rigiye guhera mu Mujyi wa Musanze

Ijonjora ry’abahatanira Miss Rwanda 2019 rigiye guhera mu Mujyi wa Musanze

Nyuma y’ibyumweru bibiri kwiyandikisha ku bashaka kwinjira muri Miss Rwanda 2019 bitangiye, hatangajwe amatariki y’ingenzi azaranga iri rushanwa.

Ubuyobozi butegura irushanwa rya Miss Rwanda mu ngengabihe bwatangaje y’irushanwa, ibikorwa byo guhitamo abazitabira iri rushanwa bizajya bitangira ku isaha ya munani z’amanywa. Ku ikubitiro buzagera mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa 15 Ukuboza, mu Mujyi wa Musanze kuri La Palme Hotel.

Ibikorwa byo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda usimbura Iradukunda Liliane ku munsi ukurikiyeho, tariki 16 Ukuboza 2018, bizakomereza i Rubavu mu Burengerazuba mu gikorwa kizabera kuri Inzozi Hotel.

Ingengabihe ya Miss Rwanda 2019 igaragaza ko ijonjora ryo gushaka abakobwa bahatanira ikamba, rizagera mu Mujyi wa Huye wo mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 22 Ukuboza mu gikorwa kizabera kuri Credo Hotel naho ku wa 23 Ukuboza hagatorwa abazaserukira Intara y’u Burasirazuba mu gikorwa kizabera ahitwa Silent Hill muri Kayonza.

Umujyi wa Kigali ukunda kwiyandikishirizamo abakobwa benshi uzagerwamo n’ibi bikorwa ku itariki ya 29 Ukuboza 2018 kuri Hill Top Hotel i Remera.

Abakobwa bazaba batoranyijwe mu Ntara zitandukanye no mu Mujyi wa Kigali bazatorwamo abajya mu mwiherero ku wa 5 Mutarama 2019 naho Miss Rwanda 2019 atorwe mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama.

Mu bisabwa abiyandikishiriza kwinjira muri Miss Rwanda harimo kuba afite icyangombwa cy’uko ari Umunyarwanda (Indangamuntu cyangwa Passport), ari hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 24 y’amavuko, akoresha Ikinyarwanda neza ndetse n’urundi rurimi hagati y’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili, afite uburebure butari munsi ya metero imwe n’ibice mirongo irindwi (1.70), afite Body Mass Index (BMI) ya 18.5 - 24.9, atarigeze abyara.

Ibi byiyongeraho kuba yiteguye kumara umwaka umwe mu Rwanda mu gihe yaba atowe, yiteguye kudashyingirwa mu gihe agifite ikamba, yiteguye guhagararira u Rwanda igihe cyose n’aho akenewe hose, yiteguye gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda yose.

Umukobwa uzatorwa azambikwa ikamba na Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018

Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda riheruka ryegukanwe na Iradukunda Liliane uri mu Bushinwa guhatanira irya Miss World muri iki gihe. Icyo gihe yagenewe igihembo cya 800,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka wose, ahabwa imodoka ya Suzuki Baleno no gufashwa gushyira mu bikorwa imishinga ye.

Uyu mukobwa yari amaze iminsi mu Mujyi wa Sanya wo mu Bushinwa aho yitabiriye irushanwa rya Miss World ryarangiye ku wa Gatangatu, tariki ya 8 Ukuboza 2018, ikamba ryegukanywe n’umukobwa ukomoka muri Mexique witwa Vanessa Ponse de Leon.

Ingengabihe ya Miss Rwanda 2019
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top