Abakinnyi babiri mpuzamahanga b’abanyarwanda bakinaga hanze, baribaza aho kwerekeza nyuma y’uko umwe asezerewe n’ikipe undi akabura ibyangombwa byo gusubira ku mugabane w’u Burayi.
Abo ni Mutsinzi Ange Jimmy wa CD Trofense wabuze Visa imusubiza muri Portugal gukinira iyi kipe ndetse na Manzi Thierry watandukanye na FAR Rabat yo muri Maroc.
Uyu musore wari wasinyiye FAR Rabat amasezerano y’amezi 6, nyuma yo kuyasoza ntabwo iyi kipe yishimiye umusaruro we ari na yo mpamvu yanze kumugumana.
Manzi w’imyaka 26 ukina mu mutima w’ubwugarizi, bivugwa yarimo ashaka indi kipe yo hanze y’u Rwanda ariko ikaba yarabuze, bivugwa ko ashobora gusubira muri APR FC amaze iminsi anakoreramo imyitozo.
Undi mukinnyi ni Mutsinzi Ange Jimmy basohokeye rimwe muri APR FC umwaka ushize wa 2021, Ange yari yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri CD Trofense muri Portugal.
Amaze iminsi yiruka kuri Visa yo kuba yasubira muri iki gihugu ariko yarabuze neza, bishobora no gutuma asesa amasezerano ye n’iyi kipe yanatangiye kwitegura shampiyona itamufite.
Abegereye Ange bavuga ko ibyo kuba yakina mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2022-23 atabikozwa, ubu arimo gushakisha ikipe hanze y’u Rwanda, mu gihe byaba byanze amahirwe menshi ni uko yasubira muri APR FC.

Ibitekerezo
Ndayisabye ignace
Ku wa 15-08-2022Ngukundira amakuru meze utujyezaho ndagukunda cyanee
Se wazampaye amahirwe tugahura
Ndayisabye ignace
Ku wa 15-08-2022Ngukundira amakuru meze utujyezaho ndagukunda cyanee
Se wazampaye amahirwe tugahura
Ndayisabye ignace
Ku wa 15-08-2022Ngukundira amakuru meze utujyezaho ndagukunda cyanee
Se wazampaye amahirwe tugahura
Kayima
Ku wa 13-08-2022Kuri Ange Mutsinzi Aya Makuru Ntabwo Ari Ukuri Kuko Azasubirayo. Tegereza Igihe Gito Cyane Urabibona