Umuco

Icyo Iradukunda Liliane azakumbura nyuma ya Miss World

Icyo Iradukunda Liliane azakumbura nyuma ya Miss World

Iradukunda Liliane yasoje irushanwa ry’ubwiza rya Miss World nta gihembo ahakuye mu byatanzwe gusa yishimira uko yitwaye ndetse akavuga ko bagenzi be bamusigiye urwibutso rukomeye.

Umukobwa witwa Vanessa Ponce de Leon ni we wahigitse abakobwa 117 yari ahataniye na bo ikamba rya Nyampinga w’Isi ryatanzwe ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018.

Iradukunda waserukiye u Rwanda ntiyabonye igihembo na kimwe muri byinshi byatanzwe ndetse ntiyabonye amahirwe yo kuza mu myanya y’imbere ihemberwa.
Irushanwa rikirangira Iradukunda yashimiye Vanessa Ponce watsinze ndetse amwifuriza kuzahirwa mu mwaka azamara ari Nyampinga w’Isi.

Mbere yo kuva mu Bushinwa, Iradukunda Liliane yanditse kuri Instagram avuga ko urugendo yahagiriye ‘rwari agahebuzo’ ndetse ko atazibagirwa ibihe byose yaciyemo.

Yagize ati “Uru rwari urugendo rudasanzwe. Ikindi, nishimiye guhura namwe abahatanye ndetse n’ikipe yateguye igikorwa. Ubu, mwese muri umuryango wanjye, nzabakumbura kandi mwarakoze kuba mwaratumye uru rugendo ruba umwihariko.”

Muri Afurika, Quiin Abenakyo waserukiye Uganda yakoze amateka adasanzwe ndetse ni we waje mu bakobwa batanu ba mbere. Ni amateka yihariye ku gihugu cye kuko inshuro zose iki gihugu cyahataniye iri kamba ni ubwa mbere umukobwa wagiserukiye aza mu myanya 30 ya mbere, uyu we yakoze agashya aza muri batanu bigaragaje neza.

Iradukunda w’u Rwanda, yabonetse mu bakobwa 25 bagaragaje ubwiza bufite intego mbere y’uko irushanwa risozwa.

Umukobwa witwa Vanessa Ponce de Leon yabaye Miss World 2018 mu gihe uwaserukiye Uganda yahigitse Abanyafurika bose
Vanessa Ponce de Leon yambitswe ikamba rya Miss World 2018
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top