Siporo

Icyo David Bayingana abona Rayon Sports ibura

Icyo David Bayingana abona Rayon Sports ibura

Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi w’imikino, David bayingana avuga ko ikipe ya Rayon Sports yujuje byose ariko ikaba ibura uburyo bw’imiyoborere bw’igihe kirambye kugira ngo ibe ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Ibi uyu mugabo yabitangaje yaganiraga n’abakunzi b’imikino ku rubuga rumwe rwa WhatsApp(Rugagoyacu Fans Group), aho yahaye umwanya abakunzi b’imikino kugira byinshi bamubaza bafitiye amatsiko.

Ubwo yari abajijwe ku giti nk’umusesenguzi ikintu abona Rayon Sports ibura nk’ikipe ifite abafana benshi mu gihugu ariko ikaba itarafatisha ku ruhando mpuzamahanga nk’ikipe ikomeye, yavuze ko icya mbere habura uburyo bw’imiyoborere burambye kuko buri muyobozi ugiyeho azana ibye.

Yagize ati“muri Rayon Sports icyo ibura ni Long term Management Plan(uburyo bw’iyoborere burambye) ikwiye kuba ifite ibice byinshi ... Aho ikigezweho uko cyapanzwe kivivurwa.”

“Kuba Nta murongo urambuye ikipe ifite, bituma uje wese ashyiraho ibye, Rayon sports yari ikwiye guha umurongo abaje kuyiyobora, bakongeramo ubumenyi bwa bo, aho kuza bayihimbira umurongo uko babyumva.”

Rayon Sports ni ikipe yagiye ivugwamo kugira ibibazo by’imiyoborere ndetse iyo umuyobozi umwe avuyeho aba asa nuvanyeho n’ibyo yatangije, umusimbuye akaza atangira kubaka bundi bushya, ni kimwe Bayingana abona gituma itagera ku ruhando mpuzamahanga.

Bayingana abona Rayon Sports ibura uburyo bw'imiyoborere bw'igihe kirambye
Rayon Sports ngo yakabaye iha umurongo abaje kuyiyobora
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Dinho
    Ku wa 28-03-2020

    Uyu mugabo ibyo avuga ni ukuri 100%

    Icyindi jye mbona bajya batanga akazi nkuko izindi companies zitanga akazi hakabaho gupiganira uwomwanya kubawushoboye
    President akaza aje gu coordinating abakozi bahembwa ariko batihemba

  • Jean Damas
    Ku wa 26-03-2020

    Turemeranya % kuko kindiibura byose biraboneka ariko wagera Ku miyoborere bikaba ikibazo.

  • Jean Damas
    Ku wa 26-03-2020

    Turemeranya % kuko kindiibura byose biraboneka ariko wagera Ku miyoborere bikaba ikibazo.

  • Siku
    Ku wa 26-03-2020

    Ndamwemeye Bayingana pe igisubizo cye nicyo 100%,Rayon ibashije gukora managing yimiyoborere yaba ikipe ikomeye cyane muri Afrika no ku isi

IZASOMWE CYANE

To Top