Sinema

Ibyo wibaza kuri Irunga ukinana ubugome bukabije muri sinema (Video)

Ibyo wibaza kuri Irunga ukinana ubugome bukabije muri sinema (Video)

Irunga Rongin, umwe mu bakinnyi ba filime babirambyemo, yakunzwe bikomeye muri filime ziganjemo izo yakinnye yigaragaza nk’umugome udasanzwe.

Mu kiganiro cyihariye n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Irunga yavuze ko amaze imyaka 12 yinjiye mu mwuga wo gukora no gukina filime.

Yakinnye nyinshi zirimo ‘Gica’, ‘Catherine’, ‘Iyo mbimenya’, ‘Serwakira’, ‘Gitera, ‘Wabikoreye iki’, ‘Isi ntisakaye’, n’izindi zitandukanye.

Irunga Rongin yavutse mu mwaka 1972 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [DRC] nyuma aza mu Rwanda aba ariho akomereza ubuzima. Ubu afite imyaka 47 ariko aracyari ingaragu.

Irunga agaragara nk’umusaza ufite uruhara n’imvi ariko ngo nta mwana yigeze abyara.

Umunyamakuru wa Isimbi.rw yamubajije impamvu akunda gukina ari umuntu udashobotse kandi uteye ubwoba muri filime avuga ko iteka mu zo bamuha gukina asanga bamutoranyirije gukina ari umugome.

Yagize ati “Ntabwo umukinnyi ari we uhitamo ibyo agomba gukina, haba hari inkuru uko yanditse wowe ukaza muri Casting hanyuma bitewe n’uko inkuru iteye bagahitamo ko arinjye uzakina uwo mwanya, ikindi bakuriza kuba ushoboye [...] Niba rero babona gutereta no kubeshya mbishoboye, no kuba Pastor wa fake, n’ubwo bwicanyi, icyo gihe bampitamo ikindi ntabwo bazanshyira ahantu babona ko ntabishovoye"

Urugendo rwe muri Sinema...

Irunga avuga ko icyatumye aza muri Sinema, ari uko yabikundaga kandi bitari ibya vuba kuko yatangiye gukunda filime akiri umwana.

Yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2006, gusa ngo yatangiye kubikora by’umwuga muri 2007 ubwo yagaragaye muri filime ‘Igitambo’, ‘Fimbo ya Mapenzi’, ‘Inkoni y’Imana’ yakozwe na Appoline Uwimana basanzwe bakorana muri filime za gikirisitu.

Imyaka 13 Irunga amaze muri sinema nyarwanda nk’umukinnyi ahamya ko ahamya ko iri kugenda ihinduka cyane .

Yagize ati “Ukurikije ukuntu twatangiye, ukareba n’aho tugeze aha urabona ko isura ya Sinema yacu igenda ihinduka cyane, ku buryo ingorane twajyaga duhura nazo ubu sizo turi guhura nazo, icyo gihe twarakoraga ntiduhembwe nta n’itike, ariko ubu turahembwa iyo tike ikaboneka.”

Gukina ari umugoma bimukururira urwango

Irunga ubusanzwe akunda gukina muri filime ari umugabo udashobotse; ukunda abagore, ugaragaza ubugome, ukina imico y’abantu b’abatekamutwe rimwe na rimwe agakina ari umwicanyi kimwe mu bituma bamwe mu bareba filime bamutinya.

Yagize ati “Abo bantu mpura nabo kenshi cyane, hari nuza akambwira ngo ndakwanga, nanjye nti se unyangira iki? ati reba uriya muntu wishe, reba uriya mwana wateye inda, uwo wafashe ku ngufu…”

Yatangiye bamuca intege

Irunga yavuze ko yatangiye gukina filime bitoroshye ndetse n’imbogmizi zari uruhuri.

Ati "Ibintu byagiye binca intege mbere na mbere ni abantu, bati urakina uri umugome ukina ibintu bibi. Nk’umuntu ufite icyo ngamije nabimye amatwi ndakomeza ndakora, iyo mba ndi umuntu ucika intege mba narabiretse hakiri kare, ariko kuba narakomeje bifite aho bingejeje maze guhabwa ibihembo birenga bitanu.”

Ikiganiro kirambuye na Irunga wamamaye nka Pastor Fake

Irunga Rongin wamamaye muri filime nyaRwanda nka Pastor Fake, asaba abari muri sinema kudacika intege kandi bakarushaho gukomeza gukora byisumbuyeho.

Filime azagaragaramo vuba ni filime yitwa ‘L’art du mensonge [Ubuhanzi bw’ikinyoma]’ yakozwe na Hapa Cating Center, indi filime azagararamo vuba ni filime yitwa ‘Ikiryambeba’ hari n’indi y’uruhererekane yitwa Karani ngufu.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top