Imyidagaduro

Ibyamamare byahuriye i Musanze, abahanzi bacana umucyo imbere y’abakunzi ba bo (AMAFOTO)

Ibyamamare byahuriye i Musanze, abahanzi bacana umucyo imbere y’abakunzi ba bo (AMAFOTO)

Mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingangi 20 bavutse mu mezi 12 ashize wari wahuruje ibyamamare bitandukanye yaba Abanyarwanda ndetse n’abanyamaganga.

Uyu muhango wabaga ku nshuro ya 18, wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uretse abahanzi basusurukije abantu hari kandi n’ibindi byamamare birimo Prince Charles Philip wise izina yifashishije ikoranabuhanga, ni mu gihe abandi basigaye bose nka Gilberto Silva wakiniye ikipe ya Arsenal, Juan Pablo Sorin wakiniye Paris Saint-Germain na Didier Drogba wakiniye ikipe ya Chelsea FC.

Mu byamamare Nyarwanda byari bihari harimo ba Nyampinga b’u Rwanda mu bihe bitandukanye nka Miss Mutesi Jolly na Miss Nishimwe Naomie.

Uyu muhango wasusurukijwe n’abahanzi batandukanye kandi b’amazina akomeye mu Rwanda, babimburiwe n’abahanzi baba i Musanze.

Abandi babimburiwe na Bwiza Emerance ubarizwa muri Kikac Music Label, waririmbye indirimbo ze zirimo ‘Ready’.

Yakurikiwe n’umuhanzi Okkama wari wagarutse mu rugo kuko yakuriye i Musanze. Yazamukiye mu ndirimbo ye ‘Iyallah’
Okkama yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Puculi’

Afrique ni we wari utahiwe! Uyu muhanzi ni umwe mu bakunzwe muri iyi minsi. Yinjiriye ku ndirimbo ye y’urukundo yise ‘Rompe’ yakomereje ku ndirimbo ‘Amarangamutima’, yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda, Rebo Chapo uri mu Rwanda wanamufashije kuririmba iyi ndirimbo, yasoreje ku ndirimbo ye yakunzwe cyane ’Agatunda’.

Hari hatahiwe izamu ry’umuhanzi Chriss Eazzy ubarizwa muri Giti Business Group . Uyu muhanzi yasusurukije abakunzi be mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Inana’ yabiciye muri iyi minsi.

Umuhanzi ukunzwe n’urubyiruko, Juno Kizigenza ni we wakurikiyeho aho yahereye ku ndirimbo aheruka gusohora yitwa ‘Urankunda’, yakomereje kuzirimo ’Nazubaye’ na ’Nightmare’

Umwe mu bahanzi bazwiho kwandika ibishegu, Mico The Best yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Igare’ yakunzwe na benshi, yakomereje ku ’Munamba’ ndetse na ’Amabiya’ yabiciye bigacika umwaka ushize.

Nemeye Platini [Platini P] wahoze mu itsinda rya Dream Boys ubu akaba akora umuziki ku giti cye, ni we wakurikiyeho ahera kuri ’Atansiyo’, akomereza kuri "Shumuleta".

Yakurikijeho "Mumutashye" Dream Boys yakoranye na Jay Polly witabye Imana ndetse uyu munsi akaba yujuje umwaka atabarutse.

Ageze kuri iyi ndirimbo yaririmbye afatanyije n’abanya-Musanze Yagize ati “Iyi ndirimbo uyu muntu twayikoranye yitabye Imana. Imana imuhe iruhuko ridashira. Mumfashe kuyiririmba muzamure hejuru ibiganza.”

Umwami James cyangwa se King James umaze imyaka irenga 10 mu muziki ni we wakurikiyeho, yinjiriye my ndirimbo ‘Ntugikundana’ akomereza ku ndirimbo ye yise ‘Umuriro watse’ imaze imyaka icyenda isohotse, akurikizaho indirimbo yise ‘Ndagukumbuye’ hanyuma aririmba indirimbo yise ‘Ganyobwe’ yahagurukije imbaga asoreza kuri "Ibare".

Igisumizi gikuru, Riderman ni we waje bwa nyuma ku rubyiniro aho yaririmbye ‘Niko nabaye’ yakoranye n’abarimo King James, Bull Dogg na Zizou Al Pacino, akomereza ku ndirimbo ‘Nta kibazo’ yakoranye na Bruce Melodie na Urba Boys, ‘Cugusa’ n’izindi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) igaragaza ko kuva muri 2005 uyu muhango watangira abana b’Ingagi 354 bamze kwitwa amazina, izi Ngagi ziba muri Pariki y’Ibirunga.

Riderman ni we wagiye ku rubyiniro bwa nyuma
Bwiza Emerance
King James yeretswe ko agikunzwe
Chris Eazy amaze gufatisha, ibitaramo byinshi abitumirwamo
Mico The Best, umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo ukomeye
Okkama yeretswe urukundo
Umuhanzi Platini yunamiye Jay Polly umaze umwaka yitabye Imana
Juno Kizigenza urimo gutigisa uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda
Afrique ni uko yaserutse
Umunyabigwi muri ruhago ukomoka muri Côte d'Ivoire, Didier Drogba na we yari ahari
Miss Nishimwe Naomie na Miss Mutesi Jolly bari bitabiriye uyu muhango
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top