Imyidagaduro

Ibyamamare bitandukanye bishyigikiye Kimenyi Yves wandagajwe

Ibyamamare bitandukanye bishyigikiye Kimenyi Yves wandagajwe

Inshuti za Kimenyi Yves n’abiganjemo ibyamamare mu ngeri zitandukanye barwaniye ishyaka uyu mukinnyi umaze iminsi yarahindutse ikiganiro mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Kimenyi Yves yahindutse iciro ry’imigani mu ntangiriro z’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga baramuvuga bitandukanye ku bw’amashusho amugaragaza yambaye ubusa yakwirakwijwe.

Kimenyi Yves, umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse na APR FC ubu telefone yayikuye ku murongo. Kimenyi amaze iminsi ku gitutu ku bwa video imugaragaza ahagaze mu bwogero yambaye ubusa ndetse n’igitsina kigaragara.

Iyi video yatangiye gukwirakwizwa kuri WhatsApp mu museso wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2019. Yavugishije benshi, bamwe baranenga uyu mukinnyi abandi bakavuga ko ari umupangu w’agatsiko k’abantu banga uyu mukinnyi.

Ku rundi ruhande, inshuti za Kimenyi Yves zamurwaniye ishyaka ndetse zikerekana ko ibyo yakoze nta we bitabaho.

Tidjara Kabendera we yahise yandika kuri Instagram ati “Ndi kwibaza, ese birakwiye ko uyu mwana w’umusore tumwandarika bigeze aha? Satani ni umugome kandi nta muntu w’intungane ubaho, mbisubiremo nta muntu w’intungane ubaho.”

Anita Pendo na we ati “Kimenyi Yves komera, nta mvura idahita, buri muntu agira amabanga ye, ubwo wizeye bakagutenguha komera kandi ibintu byose bibaho kubera impamvu. Ntucike intege nubwo bigukomereye.”

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mata 2019, benshi mu nshuti za Kimenyi ndetse n’ibyamamare bigenzi bye, bagiye bamwandikira ubutumwa bumukomeza bunamusaba kurushaho gukomera muri ibi bihe yahawe amenyo y’abasetsi.

Umugore witwa Diddy D’Or Diane wakundanye na Kimenyi Yves washinjwaga gushyira hanze iyi video yarabihakanye ndetse avuga ko ababimushinja ari abagamije guhindanya isura ye no kumuteza urubwa gusa.

Kimenyi Yves ni umwe mu banyezamu bakomeye mu Rwanda muri iki gihe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top