Bimwe mu bituma isi imeze uko imeze ubu ni urukundo rutuma abakundanye babana neza bishimye, bashimana , bakazabana bakabyara ndetse n’abo babyaye bakabatoza urwo rukundo gusa si ko bose bibahira ngo urukundo rugende neza nk’uko babyifuza.
Hari ibintu bitandukanye byakwereka ko uwo mukundana akubeshya, atagukunda ahubwo ashobora kuba afite undi akundana, cyangwa afitiye ibyiyumviro biruta ibyawe kabone nubwo baba batarakundana. Musore/mukobwa dore ibintu 5 by’ingenzi byakwereka ko uwo mukundana akubeshya.
Ntaguha umwanya
Uzasanga kenshi umukobwa cyangwa umuhungu mukundana ataguha umwanya nk’uko bikwiye , ahora akubwira ko ahuze ku buryo utabasha kumubona uko ubishaka ngo wishimane nawe cyangwa muganire byimbitse ku rukundo rwanyu. Icyo gihe aba akwima umwanya we kandi nawe uba ubibona.
Kukugereranya
Umukobwa cyangwa umuhungu utagukunda uzasanga kenshi akugereranya n’uwo bahoze bakundana cyangwa na none ugasanga akugereranya n’abandi bahungu/bakobwa kandi ukumva abavuga neza kukurusha. Niwumva uwo mukundana akunze kukugereranya n’abandi uzamenye ko atagukunda.
Ntiyifuza ko muvuga ahazaza ahanyu
Umuhungu /umukobwa ugukunda bya nyabyo iyo muri mu rukundo wumva akunze kugira inzozi z’ahazaza hanyu , uko muzabaho , abana muzabyara, uko inzu muzabamo yaba imeze. Utagukunda iyo mushatse kujya muri ibyo biganiro biramubangamira kuburyo mushobora guhita mubipfa ako kanya.
Kwivumbura cyangwa kwirakaza
Iyo umukobwa cyangwa umuhungu atagukunda ikosa rito riba rinini ku buryo utabitekerezaga. Rero umuhungu /umukobwa utagukunda akwivumburaho buri kanya kandi ku bintu bidafatika ku buryo iyo urambirwa vuba uhita umureka.
Ntaterwa ishema nawe
Umukobwa /umuhungu utagukunda ntashobora gutinyuka kukuvuga mu ruhame, cyangwa ngo atinyuke kukwereka inshuti ze , yewe rimwe na rimwe ntaba ashaka kugendana nawe ku mugaragararo.

Ibitekerezo
Ntagisanimana
Ku wa 10-11-2024Nikokuri arikoweho ugira isoni nuko umukunda
Ntagisanimana
Ku wa 10-11-2024Nikokuri arikoweho ugira isoni nuko umukunda
Kurwa aisha
Ku wa 2-04-2024Andika Igitekerezo Hano njyewe umuhungu dukundana iyo mubonye ngiraga isoni biterwa niki?
umutoniwase alliance
Ku wa 27-07-2022umva ntanakimwe mubeshye ibi bintu bibaho ndetxe cnee respect kbx
Jonathan
Ku wa 29-06-2021Kweli uziko wagirango muzi urukundo,cyokora murabahanga kweli kweli.
Ibyo bintu nibyo kbx
Jonathan
Ku wa 29-06-2021Kweli uziko wagirango muzi urukundo,cyokora murabahanga kweli kweli.
Ibyo bintu nibyo kbx
Jonathan
Ku wa 29-06-2021Kweli uziko wagirango muzi urukundo,cyokora murabahanga kweli kweli.
Ibyo bintu nibyo kbx
INGABIRE BETTY
Ku wa 12-12-2019Andika Igitekerezo Hano:REKAMBIBARI KUBIJYANYE NIBIMENYETSE BYUMUNTU UTAGUKUNDA KO NKUNDANA N, UMUHUNGU CYANE PE KUBURYO NTAKINTU KIMUBAHO NGAKIMISHE CG NGO MUHISHE ARIKO TWEMBI DUKUNDA KWIVUMBURA UBWO NJYE NAWE NA NTUMWE UKUNDA UNDI ?. ARIKO NYUMA YO KWIVUMBURA TURICARA TUKAREA URI MUMAKOSA TUGASABANA IMBABAZI TUKABABARIRANA UBWO NTABWO DUKUNDANA MUNGIRE INAMA MURAKOZE.