Andi makuru

Ibintu by’ingenzi bifata iya mbere mu gusenya urukundo

Ibintu by’ingenzi bifata iya mbere mu gusenya urukundo

Urukundo ni nk’umurima w’ibishyimbo cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose gikenerwa kubagarirwa kugira ngo gitange umusaruro. Ni nayo mpamvu bavuga ko urukundo ruba rukenewe kubagarirwa umunsi ku munsi.

Uri mu rukundo rero, hari ibintu ugomba guhagarika kuko bigira uruhare mu kurusenya

1.Kumva ko uzategeka uko ukundwa

Akenshi hari abantu bumva ko bagomba kwishyiriraho uko bakundwa bigasa nkaho gukundwa kwabo ari bo bagomba kubigiramo uruhare gusa. Aha rero bizasa nkaho ugukunda nta bwisanzure agufiteho bityo abe yanaguta yigendere.

2.Ntugahore uratisha umukunzi wawe ubuzima wakuriyemo

Hari abantu biyangiriza urukundo ugasanga mu gihe afite uwo bakundana ahora amukangisha cyangwa amucyurira ashingiye ku buzima yaba yarakuriyemo akiri muto aho guha umwanya umukunzi we nyamara urukundo ntaho rushobora guhurira n’ubuzima bwite bw’umuntu. Ibi nabyo utabihagaritse byatuma umukunzi wawe aguta.

3.Kumva ko ari wowe utekereza iby’ukuri

Aha ndagaruka ku bagabo benshi bumva ko ari bo bari mu kuri iyo hari igitekerezo kizanywe n’umukunzi we ngo bakiganireho. Rimwe na rimwe bahita bihutira kugifataho umwanzuro mu buryo bwo kwerekana ko ariwe ufite ijambo rya nyuma nyamara ibi ntibishimisha abakobwa kuko bisa nko kubapfobya.

4.Gushyira ibitekerezo byawe ku mibonano mpuzabitsina

Iki ni ikintu gikomeye gishobora kukwangiriza urukundo. Igihe uzumva ko umukunzi wawe igihe mubonanye cyose mugomba kuryamana bizatuma yibaza niba umukundira kumukoresha iyo mibonano cyangwa niba umukunda kuzabana nawe akaramata. Iki utagihinduye nacyo cyatuma ubura uwo wihebeye kubwo gukeka ko nta kindi umushakira.

5.Kwiyitaho ku giti cyawe gusa

Iyo ufite umukunzi (inshuti) yishimira kukubona umeze neza, gusa ugaharanira ko nawe asa neza. Ibi ntibivuze ngo ugomba kumuha amafaranga kugira ngo ase neza uretse ko nabyo bibaye ngombwa wabikora ariko icyo uba usabwa ni uko mwaganira ku buryo yajya abigenza akagaragara neza.

Ngayo nguko!. Si ngobwa ko twisenyera urukundo biturutse ku makosa yacu rimwe na rimwe tukicuza nyuma kandi hari byinshi twagakoze kugirango tubungabunge ubucuti bwacu.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top