Andi makuru

Ibintu bituma umukunzi wawe aguca inyuma ntabikubwire

Ibintu bituma umukunzi wawe aguca inyuma ntabikubwire

Ni kenshi usanga abantu benshi bahora mu marira ngo abakunzi babo barabatendeka cyangwa ngo babaca inyuma nyamara akenshi usanga hari ababigiramo uruhare kugira ngo bibabeho.

Ni byinshi byagiye bigaragara bituma bamwe mu bakundana bacana inyuma, bimwe muri ibyo twavuga ni:

Gushaka ibya mirenge(ibintu na mafaranga)

Abenshi hari igihe baba bafite abakunzi ariko ugasanga batanyurwa n’ibyo babaha cyangwa se babakorera, bagahitamo gushaka abandi kugira ngo bahabwe bya bindi babuze ku ruhande.

Ibyo rero barabikora kandi akaguma akakubwira ko mukiri kumwe kugira ngo nawe ukomeze umumenyere ibyo usanzwe umuha kandi na wa wundi akamukomeza.

Kuba nta rukundo asanzwe yigirira

Iki ni kimwe mu bibazo byugarije abantu benshi muri rusange kuko usanga abakobwa b’iki gihe batakigira urukundo nyarwo. Ahura n’umuntu bakemeranya gukundana ejo yahura n’undi nawe akamwemerera urukundo. Benshi rero ntibaba banibuka ko bafite abakunzi ahanini kubera ikibazo cy’urukundo rwabaye ruke muri bo.

Agahararo

Bamwe mu bakobwa batendeka abahungu kubera guharara cyane kuko ashobora kuba akundana n’umuntu ejo yabona undi wateye imbere nawe agahita yifuza gukundana na we kandi wa wundi ntamuhakanire ko batakiri kumwe ahubwo agakomeza akamubeshya ko amukunda kugira ngo nawe atamutakaza. Usanga abakobwa bakora mwene ibi baba bahuzagurika mu byo bakora byose.

Ibi byose twabibutasa ko bijyana n’imiterere y’umuntu ku giti cye gusa bidakwiye gushingirwaho ubigira urwitwazo rwo gutuma uca inyuma uwo muri mu rukundo.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Edith
    Ku wa 22-11-2022

    Njyewe Urukundo naruburiye formule kuko ukunda umuntu akabibona Yewe nawe ukajya ubona ko umunyuze .uko bihinduka ukabona agiye ahandi sinabona uko mbisobanura pe.ese niba Imana ariyo ihuza abantu kuki yemera kuguhuza nuwo mutazarambana kdi uwo muzarambana ahari?

  • Dada
    Ku wa 20-11-2022

    Muraho Sabin ngukunda ntakuzi uburyo uganira mukinyabupfura
    Abagabo harigihe bagenda ataruko bagize icyo bakuburaho ntako utagira isuku murugo nö kumubiri kwita kubana kumwubaha ariko kubera ingeso yifitiye yo gushurashura niyo ituma agenda kdi ntakurekure ugahora ubabaye ntakintu kubabaza nkabyo kuko ntamudamu numwe numwe kujana udashaka kubaka tuba turi fière yurugo rwacu.
    Rero ingeso yumugabo cg umugore ibaho nayo ntacyo yabuze asanga Hanze....

  • Jesca
    Ku wa 3-07-2021

    Cyne kbx abakobwa biyi minsi barimo gushaka amafaranga murukundo cyane ko bisa nkaho babihinduyemo business

  • Chantal
    Ku wa 30-05-2020

    Njyewe nashimishaga umugabo uburyo bwose bushoboka ark yagiye ntanicyo dupfuye ndetse numvagako ari nkapapa cg maman mukunta akagenda agashakundi mugore byatumye numvako abagabo ari abagome

IZASOMWE CYANE

To Top