Mu rukundo hagati y’abantu babiri bakundana hari udukosa tujya tubamo rimwe ugasanga udukoze yirengagije ingaruka zizazamo nyuma. Abasore nibo bakunze kugaragaraho ibintu bimwe na bimwe bakorera abakobwa kugeza aho umukobwa yikuramo ibintu byo gukundana biturutse ku ngaruka y’ibyo yahuye na byo mbere.
Hari amakosa amwe namwe abaho uyakorewe akananirwa kwihangana ku buryo bibaviramo no gutandukana. Twahisemo kubagezaho amwe mu makosa atanu umusore ashobora gukora ugasanga havuyemo gutandukana n’umukunzi we.
1. Kwereka abandi bakobwa ko ubitayeho
Umukobwa mukundana arakugenzura cyane iyo uhuye n’abandi bakobwa kabone niyo baba ari bagenzi be, ikintu cyose ukoze aba akireba. Bamwe mu bahungu bagira ingeso yo kubona abandi bakobwa bakabareba ijisho ryiza, cyangwa se bakabereka ko babitayeho, ndetse ntibatinye no kubasaba numero za terefoni, kandi ari mu rukundo n’undi.
2. Kutagira ikinyabupfura no kurakazwa n’ubusa
Abakobwa ntibakunda abasore batagira ikinyabupfura, bavuga nabi batajya bishima, birarira, bagashaka kwiyerekana uko batari, ugasanga igihe cyose ari abanyamushiha cyangwa se barakazwa n’ubusa, badatinya kuvuga nabi mu ruhame.
3. Kugira umwanda
Kutagira isuku ni kimwe mu bintu bibangamira abakobwa ndetse bikavamo no kuba batandukana n’inshuti zabo
4. Kumugereranya n’abandi bakobwa
Abakobwa cyangwa se igitsina gore muri rusange, ntibakunda ko ubagereranya n’abandi cyane cyane iyo abo bandi aribo urimo gushimagiza. Gushimagiza umukobwa mwigeze gukundana, uwo mwiganye cyangwa uwo muturanye, bishobora gutuma uyu mukobwa w’inshuti yawe yumva ko atakunyuze, ukaba ukunda abo bandi.
5. Kutamwitaho
Abakobwa bose bashimishwa n’uko abasore b’inshuti zabo babitaho ndetse byaba na ngobwa bakabarata mu bandi. Umukobwa wakwemereye urukundo aba ashaka kumva ko hari itandukanirohagati y’uko yari ameze n’uko ameze igihe afite umukunzi. ikintu umukobwa abashaka nuko umuhungu amwereka ko amwitayeho, kandi akanabimugaragariza.
)
Ibitekerezo
Elyse MUTABAZI
Ku wa 1-07-2024Muraho
Turabanza gushimira inkuru mutugezaho buri munsi
Nkuko zubaka imiryango imwe nimwe
Byakurusho urubyiruko rwifuza
Gushinga irugo cg abasore ninkumi
Bakiri muri mukurambagizanya.
Nifuje ko mwazadukorera inkuru
Yukunu wagarura umukunzi wawe mwatandukanye ariko mutarabana nkumugore numugabo?
Cyangwa uko watereta umukobwa ukurusha ubukire kdi nabone ko aribwo bukugenza umufite urukundo nyarwo.
Murakoze!!!
Elyse MUTABAZI
Ku wa 1-07-2024Muraho
Turabanza gushimira inkuru mutugezaho buri munsi
Nkuko zubaka imiryango imwe nimwe
Byakurusho urubyiruko rwifuza
Gushinga irugo cg abasore ninkumi
Bakiri muri mukurambagizanya.
Nifuje ko mwazadukorera inkuru
Yukunu wagarura umukunzi wawe mwatandukanye ariko mutarabana nkumugore numugabo?
Cyangwa uko watereta umukobwa ukurusha ubukire kdi nabone ko aribwo bukugenza umufite urukundo nyarwo.
Murakoze!!!
Elyse MUTABAZI
Ku wa 1-07-2024Muraho
Turabanza gushimira inkuru mutugezaho buri munsi
Nkuko zubaka imiryango imwe nimwe
Byakurusho urubyiruko rwifuza
Gushinga irugo cg abasore ninkumi
Bakiri muri mukurambagizanya.
Nifuje ko mwazadukorera inkuru
Yukunu wagarura umukunzi wawe mwatandukanye ariko mutarabana nkumugore numugabo?
Cyangwa uko watereta umukobwa ukurusha ubukire kdi nabone ko aribwo bukugenza umufite urukundo nyarwo.
Murakoze!!!