Andi makuru

Hirana Clement, Umunyarwanda ushaka guca agahigo mu basore b’ibigango ku Isi (Video)

Hirana Clement, Umunyarwanda ushaka guca agahigo mu basore b’ibigango ku Isi (Video)

Hirana Clement, Umunyarwanda utuye mu Bufaransa amaze kugwiza uduhigo mu mikino yo kubaka umubiri no kugira umubyimba bya kinyamwuga[bodybuilding], yahigiye kuzabikora kugeza amenywe n’Isi yose.

Mu kiganiro cyihariye n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Hirana Clement w’imyaka 28 yavuze ko yinjiye muri uyu mukino mu 2010 aba mu Mujyi wa Rennes mu Bufaransa, icyo gihe yabikoraga nk’utarabigize umwuga.

Mu 2012 nibwo yakajije imyitozo atagira kwerekeza umutima we n’igihe cye kinini kuri uyu mukino ari nabwo yatangiye kwitabira amarushanwa yoroheje mu gihugu cy’u Bufaransa.

Muri Werurwe 2016, Hirana Clement yitabiriye irushanwa rikomeye rya Muscleshow i Paris asoza ari uwa mbere ndetse ahabwa igihembo giherekejwe n’ama-euros ibihumbi umunani.

Iri rushanwa ryamuhesheje umudari watumye yitabira irindi rushanwa rya Musclemania mu cyiciro cya Men’s Classic, icyo gihe yabaye uwa kabiri.

Muri Mata 2017 yagombaga kwitabira irushanwa rikomeye ku Isi rya Word Beauty Fitness and Fashion ntibyakunda. Iri rihuza abasore bubatse umubiri bigaragara kandi bateye neza.

Yavuze ko “Habayemo ikibazo cy’impapuro, twagombaga kujya i Londres ntibyakunda ariko ubu biri kugenda bikemuka ku buryo tugomba kuzajyayo mu kwezi kwa munani.”

Hirana yongeyeho ati “WBF, ni irushanwa riri ku rwego mpuzamahanga mu cyiciro cyo fitness moderne, kugira ngo urijyemo ubanza guca mu yandi marushanwa matoya kugira ngo ubashe kubona impapuro zikwemerera kujyamo.”

Yihaye intego yo kuzitabira iri rushanwa akaryitwaramo neza ndetse muri iki gihe yakajije imyitozo ku buryo nibimugendekera neza azegukana umwanya ukomeye bigahesha u Rwanda kwandika amateka mashya muri uyu mukino.

Hirana Clement amaze kuba umukinnyi wabigize umwuga i Burayi

Hirana na mugenzi we Karpet bahuriye muri Abe-Workouts, bafite intego yo kuzatangiza iyi siporo mu Rwanda. Ati “Ubumenyi tumaze kugira cyangwa ibintu tumaze kubamo mu gihe cy’imyaka itanu tugomba kubizanira Abanyarwanda, kuko ni siporo, nubwo mu Rwanda itarahagera kuko twebwe twayimenye nta mpamvu y’uko tutayizana.”

Ikiganiro kirambuye na Hirana Clement

Hirana afite ibigango mu buryo bugaragarira buri wese, umuzenguruko w’ukaboko kwe upima santimetero zigera kuri 45, itako rifite umuzenguruko wa 62, mu mayunguyungu hangana na 72, mu gihe igituza cye kingana na santimetero 108.

Akora siporo z'ubwoko bwose kugira ngo inyama ze zibyimbe kandi zikomere
Hirana yitabiriye amarushanwa mato n'amaze kubaka izina mu Burayi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top