Iyobokamana

Healing Worship Team yateguye igitaramo kizagaragaramo Antoine Rutayisire na Patient Bizimana

Healing Worship Team yateguye igitaramo kizagaragaramo Antoine Rutayisire na Patient Bizimana

Itsinda Healing Worship Team rikunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rigiye gukora igitaramo gikomeye kizabera mu Intare Conference Arena, tariki ya 3 Werurwe 2019.

Iki gitaramo cyiswe ’My Life in Your Hands Live Concert’ giteganyijwe tariki 3 Werurwe 2019, kije gikurikira izindi ngendo z’ivugaburumwa iri tsinda ryagiye rikora mu bihe bitandukanye.

Iki gitaramo kigiye kuba nyuma y’iminsi ishize Healing Worship Team ivuye mu ivugabutumwa muri Uganda.

Ni igitaramo cyatumiwemo Abaramyi basobanukiwe kandi bamenyereye uyu murimo.

Umuvugabutumwa ukunzwe na benshi mu nyigisho, Rev. Antoine Rutayisire ni we uzabwiriza ijambo ry’Imana uwo munsi. Umuramyi Patient Bizimana hamwe n’amatsinda akunzwe cyane muri iki gihe nka Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, True Promises ndetse na Kingdom of God bazaba na bo bazaba bahari.

Ubuyobozi bwa Healing Worship Team buvuga ko igitaramo bagiye gukora kizabera i Rusororo muri Intare Conference Arena.

Ubu buyobozi butangaza ko impamvu bahisemo Intare Conference Arena, ari uko ari ahantu heza kandi hagutse ho guhimbariza Imana.

Agashya ku bazitabira iki gitaramo, ni uko ingendo zorohejwe, uzabasha kwishyura itike mbere y’igihe azafashwa mu rugendo rwerekeza aho iki gitaramo kizabera i Rusororo.

Healing worship team ni abaramyi bamenyekanye ku ndirimbo nyinshi nka ‘Amba hafi’, ‘Calvary’, ‘Waturemeye kuguhimbaza’, ‘Tuliza’ , ‘Ndakwihaye’ n’izindi.

Intare Conference Arena ahazabera igitaramo cya Healing Worship Team

Healing Worship Team iherutse guhabwa igihembo muri Groove Awards Rwanda 2018 nk’itsinda rikunzwe kurusha ayandi mu Rwanda.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mberwa Enock innocent
    Ku wa 6-02-2019

    Healing worship team,turabakunda muradufasha,tukishima tubarinyuma

  • Mberwa Enock innocent
    Ku wa 6-02-2019

    Healing worship team,turabakunda muradufasha,tukishima tubarinyuma

IZASOMWE CYANE

To Top