Iyobokamana

Healing Worship Team yatanze umusogongero kuri album nshya igiye kumurika

Healing Worship Team yatanze umusogongero kuri album nshya igiye kumurika

Mu gihe habura gusa iminsi igera kuri ibiri ngo itsinda Healing Worship Team risusurutse abakunzi baryo mu gitaramo ryatumiyemo Patient Bizimana na Rev. Antoine Rutayisire, ryatanze umusogongero kuri zimwe mu ndirimbo ziri kuri album izamurikwa.

Indirimbo “Ijwi ryanjye” ari nayo yitiriwe iyi album hamwe n’iyitwa “Shetani Ashindwe” ni zimwe mu ndirimbo zatanzwe nk’umusogongero n’iri tsinda, zizagaragara kuri album ya 5 bazamurika kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019.

Healing Worship Team ni rimwe mu matsinda akunzwe na benshi mu Karere u Rwanda ruherereyemo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Igitaramo cyayo kizabera mu Intare Conference Arena.

Ni igitaramo kizatangira kuva ku isaha ya saa cyenda z’amanywa, aho abazakitabira bashyiriweho uburyo bwo kubageza aho kizabera i Rusororo. Imodoka zifite ibirango bya Healing Worship Team zikazatangira gutwara abantu kuva ku isaha ya saa saba, zigahagarara saa cyenda ndetse zikazanabacyura.

Iki gitaramo kiswe ’My Life in Your Hands Live Concert kije gikurikira izindi ngendo z’ivugaburumwa iri tsinda ryagiye rikora mu bihe bitandukanye.

Ni igitaramo kizarangwa no kuramya no guhimbaza Imana binyura umutima yaba mu ndirimbo no mu ijambo ry’Imana kuko cyatumiwemo Abaramyi basobanukiwe kandi bamenyereye uyu murimo.

Umuvugabutumwa ukunzwe na benshi, ukunze guhembura imitima ya benshi ku bw’impano iri muri we, Re.v Antoine Rutayisire niwe uzabwiriza ijambo ry’Imana kuri uwo munsi.

Umuramyi Patient Bizimana, hamwe n’amatsinda akunzwe cyane muri iki gihe arimo Alarm Ministries, Gisubizo ministries, True Promises ndetse na Kingdom of God bazaba baukereye kuri uwo munsi.

Ubuyobozi bwa Healing Worship Team ko impamvu bahisemo Intare Conference Arena, ari uko ari ahantu heza kandi hagutse ho guhimbariza Imana.

Gukorera igitaramo ahantu hagutse kuri iri tsinda, bikaba ari igisubizo ku bantu bakunze kwitabira ibitaramo byaryo, ugasanga abantu babuze ubwinyagamburiro kubera ubwinshi bwabo nk’uko byagiye bigaragara mu bitaramo biheruka.

Healing Worship Team iri mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda

Ibi byagiye bigaragara cyane yaba mu bitaramo by’ubuntu ndetse no mu bitaramo byishyuza, iri tsinda ryagiye ritegura.

Agashya ku bazitabira iki gitaramo, ni uko ingendo zorohejwe, uzabasha kwishyura itike mbere y’igihe azafashwa mu rugendo aza ndetse anava aho iki gitaramo kizabera i Rusororo kuri Intare Conference Arena.

Healing worship Team ni abaramyi bamenyekanye ku ndirimbo nyinshi nka ’Amba Hafi,’ ’Calvary,’ ’Waturemeye Kuguhimbaza,’ ’Tuliza,’ ’Ndakwihaye’ n’izindi.

Umva hano indirimbo ’Ijwi Ryanjye’, umusogongero kuri album nshya ya Healing Worship Team

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top