Healing Worship Team yanditse amateka mashya mu gitaramo yakoreye muri Intare Conference Arena
Healing Worship Team yanditse amateka mashya mu gitaramo kidasanzwe yakoreye muri Intare Conference Arena. Ni igitaramo cyitabiriwe ku buryo bukomeye, ibintu umuntu atashoboraga gutekereza bitewe n’imigendekere yaho cyabereye.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Werurwe 2019 ni bwo Healing Worship Team yakoraga igitaramo cy’amateka yise ’My Life in Your Hands Live Concert’ cyabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena.
Ahabereye iki gitaramo, ubuyobozi bw’iri tsinda bukaba bwatangaje mu ruhame ko baherewe ubuntu kandi bashimira byimazeyo abatumye bishoboka. Bashimiye Imana mu buryo bukomeye banashimira ubuyobozi bw’iyi nyubako bwabateye inkunga itagira uko isa.
Iki gitaramo cy’ubudasa cyitabiriwe mu buryo buhebuje dore ko inzu yakiriye iki gitaramo yari yuzuye hasi no hejuru.
Ni mu gihe kwinjira iki gitaramo byari 2000 Frw mu myanya isanzwe, 5000Frw muri VIP ndetse na 15,000Frw ku muntu umwe wari wicaye mu ntebe zateguriwe ameza.
Intare Conference Arena, ni inyubako igezweho iteye nka sitade, ikaba ikunze kuberamo inama zikomeye mu Rwanda n’iziri ku rwego mpuzamahanga.
Mu ruhando rw’abaramyi, Healing Worship Team ni yo yabimburiye abandi bose gukorera igitaramo muri iyi nyubako. Ni igitaramo cy’amateka kitazibagirana mu mitima yabacyitabiriye.
Healing Worship Team yafatanije n’umuhanzi Patient Bizimana umwe mu bakunzwe cyane muri iki gihe, nawe yagize uruhare rukomeye mu gutuma abitabiriye iki gitaramo barushaho kwinjira mu mwanya wo kuramya Imana.
Kuba muri iki gitaramo byari ukuva mu bwiza abitabiriye banjya mu bundi uko abahanzi n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana yagiye asimburana akesha igitaramo.
Alarm Ministries itsinda ryabyaye amatsinda atandukanye ya hano mu Rwanda, True Promises Ministries yamamaye mu ndirimbo ’Mana urera’, Kingdom of God Ministries yamamaye mu ndirimbo ’Sinzava aho uri’ na ’Nzamuhimbaza’, Gisubizo Ministries izwi cyane mu ndirimbo ’Ndaguhetse ku mugongo’ na Mapambano choir yo muri Tanzania nibo bafatanije na Healing Worship team muri iki gitaramo.
Umuhanzi Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo ’Buri munsi’ na ’Biratungana’ yatunguranye aririmba muri iki gitaramo. Tubibutse ko uyu muhanzi uherutse gusesekara mu Rwanda, afite igitaramo cy’amateka kizabera muri Camp Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2019.
Iki gitaramo cyatangiye saa cyenda n’igice z’amanywa kirangira hafi saa tatu z’ijoro.
Abacyitabiriye bahembuwe bikomeye n’indirimbo z’abaririmbyi ndetse n’ijambo ry’Imana ryigishijwe na Rev Dr Antoine Rutayisire umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda.
Rev Dr Rutayisire yagarutse ku nsanganyamatsiko y’iki gitaramo ’My Life in Your Hands Live Concert’ bishatse kuvuga ’Ubuzima bwanjye mu biganza byawe’, asaba abacyitabiriye kwishyira mu biganza by’Imana kuko ’iyo wishyize mu biganza by’Imana, ibanza kukweza, ikagusiga ikaguha Umwuka, ugahinduka umukozi wayo yishimira.

Ibitekerezo
Nyirinkindi
Ku wa 4-03-2019Imana ishimwe ko byagenze neza, ndabona byari byiza cyane.