Harmonize yarakariye Diamond wahishuye uko fiancé we yaryamanye n’umurinzi
Umuhanzi Harmonize yise Diamond Platnumz umunyagasuzuguro amuziza kumena ibanga ry’uko wahoze umurinzi we yaryamanye na fiyanse we w’umuzungu.
Mu ndirimbo nshya Inama, Diamond yasohoye afatanyije na Fally Ipupa, yaririmbye asobanura impamvu yirukanye umurinzi Mwarabu Fighter bari bamaranye igihe.
Yagize ati “Ndorera nawe kubera urukundo Harmonize yatumye nirukana Mwarabu ku kazi.”
Harmonize abinyujije kuri Instagram yagaragaje ko atishimiye uburyo Diamond Platnumz, ‘boss’ we, akina n’amabanga y’urukundo rwe mu ndirimbo, avuga ko atari byiza kuba uyu mugabo yabwiye Isi yose ko fiyanse we Sarah Michelotti yamuciye inyuma akaryamana n’umurinzi.
Yagize ati “Ibi ni agasuzuguro !!! Gutangariza rubanda ko umugore wanjye yasambanye na Mwarabu ! Ariko ntacyo nabikoraho ! Amahirwe masa !”
Uyu musore wafatanyije na Diamond indirimbo Kwangwaru yarengejeho ariko asaba abafaba be kumva ‘Inama’.
Diamond we yasetse cyane, naho abafana be bagaragaza ko bariwe ahantu n’ibyo yakoze.
Mwarabu Fighter avuga ko yirukanwe amaze kwinubira imikorere mibi ya Diamond n’inzu y’umuziki ye Wasafi.
Yahise ahabwa akazi na Hamisa Mobeto wahoze ari umukunzi wa Diamond.
Umvira hano ’Inama’ ya Diamond Platnumz na Fally Ipupa
)
Ibitekerezo