Rajab Abdul Kahali[Harmonize], umwe mu baririmbyi ba Wasafi Records yamenyeshejwe ko azatabwa muri yombi naramuka asubiye mu gihugu, arashinjwa kunywa ibiyobyabwenge.
Harmonize ukunda kwiyita Konde Boy, amaze iminsi mike agiye muri Afurika y’Uburengerazuba, yagiye mu kazi k’umuziki by’umwihariko gukora indirimbo no kumenyekanisha umuziki we.
Ubwo yari muri Ghana hamwe n’umuhanzi Burna Boy wo muri Nigeria, yashyize hanze amafoto amugaragaza arimo kunywa itabi bikekwa ko ari urumogi. Ibi, byarakaje cyane abayobozi bareberera umuco muri Tanzania, bahita basaba ko akurikiranwa.
Umuyobozi w’Umujyi wa Dar es Salaam, Paul Makonda mu nama yagiranye n’abahanzi n’abanyabugeni kuri uyu wa 31 Mutarama 2019, yashimangiye ko ibyo Harmonize yakoze agomba kubiryozwa nibaramuka basanze ari ‘urumogi yanywaga’.
Makonda uzwi nka Baba Keagan muri Tanzania, yavuze ko yamaze kumenyesha ubuyobozi bwa Ghana ngo buhite bukora iperereza kuri Harmonize.
Yagize ati “Namaze kubimenyesha Guverineri mugenzi wanjye muri Ghana kandi nasabye ko polisi ihita itangira iperereza itumenyeshe niba Harmonize yarimo anyway urumogi cyangwa isigara. Nibasanga ari urumogi, azahita afungwa nagera hano.”
Yongeyeho ati “Uko wiyerekanyeniko Guverinoma igufata. Ntabwo waba umuhanzi muzima mu gihe userukira Tanzania wagera hanze ukiyandarika.”
Makonda yashimangiye ko yari asanzwe afata Harmonize nk’umuhungu we ndetse ko atigeze atekereza ko yazamubona akora ibidahesheje igihugu agaciro.

Ibitekerezo