Siporo

Hakizimana Lionel yavuze impamvu yasinyiye APR

Hakizimana Lionel yavuze impamvu yasinyiye APR

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Baskteball, Hakizimana Lionel wakiniraga ikipe ya Patriots BBC yavuze ko impamvu yatandukanye n’iyi kipe ari uko yifuza gusangiza ubunararibonye abakinnyi bakiri bato bakinira ikipe ya APR BBC.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo hasohotse amafoto y’uyu musore ufite amateka muri uyu mukino hano mu Rwanda arimo asinyira ikipe APR BBC yahozemo, ni nyuma y’imyaka 3 yari amaze muri Patriots.

Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu akaba yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 2 akinira ikipe y’umukara n’umweru ya APR Basketball Club.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Hakizimana Lionel yavuze ko impamvu yahisemo gutandukana na Patriots ari umwanzuro yafashe aho yumva ubunararibonye afite yabusangiza abakiri bato.

Yagize ati“ni umwanzuro nafashe ndetse mbona ko ari ngombwa y’uko nkomeza nkasanga abakinnyi bakiri bato bafite impano kugira ngo ubunararibonye mfite ngerageze kububasangiza.”

Uyu musore ntabwo imyaka 2 ya nyuma muri Patriots yamuhiriye bitewe n’imvune y’urutugu yagiriye ku mukino wa Patriots na IPRC-Kigali mu Gushyingo 2017, yafashe igihe cyo kwivuza ariko nyuma yo kugaruka mu kibuga ntibyagenda neza nka mbere.

Hakizimana Lionel yakiniye Patriots imyaka 3, yayigezemo muri 2016 avuye muri Espoir BBC, akaba yari yayigemo avuye n’ubundi muri APR BBC.

Hakizimana Lionel yavukiye i Burundi, tariki ya 18 Ukuboza 1987, avuka mu muryango w’abana batatu; mushiki we mukuru Hakizimana Bella akurikira, mu gihe murumuna we ari Hakizimana Alain yaje kwitaba Imana akiri muto. Lionel na mushiki we basigaranye, bageze mu Rwanda mu 1998.

Lionel(hagati) yasinye ari kumwe n'umutoza Nkusi Aime Karim(ibumoso) ndetse na kapiteni w'iyi kipe, Bienvenue(iburyo)
Lionel yamaze gusubira muri APR BBC
Azajya yambara nimero 7 amenyereweho, ni nimero yari isanganywe na Armel
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top