Umunyarwenya Alex Muhangi yafashe umwanzuro wo gukura umuhanzi Weasel ku baza gususurutsa abitabira igitaramo cye cya ‘Comedy Store’, ni nyuma yo kotswa igitutu n’abantu.
Ibi byose bishingiye ku kuba uyu muhanzi muri iyi minsi atorohewe bitewe no gushinjwa guhohotera umunyarwandakazi babana nk’umugore n’umugore banafitanya abana 2, Sandra Teta uheruka kugaragara afite inguma nyinshi.
Ntabwo uyu munyarwenya yakiriwe neza nyuma y’uko ku mafoto yamamaza iki gitaramo kiribube uyu munsi tariki ya 10 Kanama 2022 zariho Weasel nk’umwe mu bagomba gususurutsa abantu.
Yokejwe igitutu abwirwa ko atagomba gushyira ku rubyiniro Weasel uvugwaho guhohotera Sandra Teta.
Alex Muhangi yaje guhita akora indi foto yakuyeho Weasel mu bagomba kwitabira iki gitaramo, maze iza mbere arazihanagura.
‘Comedy Store’ ihuza abanyarwenya n’abahanzi muri Uganda, byitezwe ko kuri iyi nshuro iza kugaragaramo abarimo Liliane Mbabazi, Maddox, Mudra n’abandi.

Ibitekerezo