Iyobokamana

Groupe Amababa yanyuze abitabiriye igitaramo cyayo (Amafoto)

Groupe Amababa yanyuze abitabiriye igitaramo cyayo (Amafoto)

Group Amababa yagaragaje ubuhanga buhanitse mu miririmbire mu gitaramo yamurikiyemo album yayo ya mbere y’amashusho kuri iki cyumweru tariki ya 17 Gashyantare 2019.

Ni igitaramo cyabereye ku rusengero rw’abadiventiste b’umunsi wa karindi i Nyamirambo, ahazwi nka Horebu, ari naho iri tsinda ribarizwa.

Iki gitaramo cyasusurukijwe n’amatsinda akunzwe cyane muri iri torero, mu ndirimbo n’injyana ziryoheye amatwi, zikora ku mutima.

Ayo matsinda yari korali Ababimbuzi ya Muhima, Abahamya ya Muhima ndetse na Babwire Yesu y’i Samuduha, amakorali amenyerewe mujyana zituje zomora imitima.

Iki gitaramo cyari cyahuruje umuryango mugari w’abakunzi b’iri tsinda, ryari ryiganjemo abakuru n’abato, abasore, inkumi n’abana, mbese ibyiciro byose byari bihagarariwe.

Iri tsinda ryatangiye umurimo w’iyogeza butumwa mu mwaka wa 2007, kugeza ubu bakaba bagikomeje kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo ari abasore n’abagabo bashima Imana.

Uyu ni umuzingo (album) wa mbere w’amashusho, iri tsinda rishyize ahagaragara, nyuma gukora izindi album z’amajwi eshatu n’indi ya kane iri gutegurwa kugeza ubu.

Iri tsinda ryaririmbiye abitabiriye iki gitaramo bataha banyuzwe, mu majwi agororotse aba basore basanzwe bazwiho, yumvikanamo ubutumwa bubohora imitima y’abarushye.

Umuyobozi wa Group Amababa avuga ko bashima Imana kuba yarabanye nabo mu gihe cy’imyaka igera kuri 11 bamaze bakora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo. Igikorwa bemeza ko cyashobotse ku bwo gufashwa n’Imana.

Mu ijambo ry’Umuyobozi Mukuru w’Abanyamuryango b’iri tsinda, Bwana Mbonyintwali Ephraim yashimye Imana uburyo yabanye nabo mu rugendo rwose rw’Imyaka isaga 11, aho bakoze ivugabutumwa mu Rwanda ndetse no mu Burundi.

Amababa mu marenga ya gihanuzi asobanura "Kwihuta", iyi ikaba ari nayo ntego ya Groupe Amababa nk’uko iri muri Matayo 28:19-20 havuga kwihutana ubutumwa bwamamaza Yesu Kristo aho bashoboye hose kuva batangira umurimo wo kuririmba mu mwaka wa 2007.

Groupe Amababa yatangiranye n’abasore 7 kandi n’ubwo abayitangiriyemo bose batakiyirimo. Kugeza ubu iri tsinda, rimaze gucamo abaririmbyi bagera kuri 19.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top