Google yashyizeho amabwiriza ananiza sosiyete y’Abashinwa ikora telefoni zigezweho, Huawei, ku buryo telefoni zitazajya zishobora gukoresha neza ikoranabuhanga rya Android.
Ni nyuma y’uko ubutegetsi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bushyize Huawei mu kato bukeka ko ishobora gukoreshwa mu butasi, ariko ahanini bitewe n’intambara y’ubucuruzi iri hagati y’icyo gihugu n’u Bushinwa.
Huawei ni cyo kigo cya kabiri kigurisha telefoni nyinshi ku Isi nyuma ya Samsung.
Nubwo bizajya biyigora gukoresha Android muri telefoni zayo ntibivuze ko telefoni zayo ziyikoresha zirahita zihagarara.
Gusa telefoni za Huawei zizasohoka mu minsi iri imbere ntizizagaragaramo apps za Google nka Play Store, Google Assistant, Gmail, Youtube, Google Maps, Google Drive, Google Photos na Google Duo.
Abasanzwe batunze telefoni za Huawei cyangwa Honor ntibazahita bafungirwa gushyiramo izindi apps ariko ku bijyanye n’umutekano bazajya birwariza.
Aya mananiza azagira ingaruka cyane ku bakoresha izo telefoni bo mu Bushinwa kuko n’ubusanzwe bagorwaga no kubona porogaramu za Google. Ab’ahandi n’ubundi bazashobora guuoresha izindi apps zitari iza Google kuri Huawei zabo.
Abafite telefoni za Huawei bashobora kandi kutazabona Android nshya zizasohoka mu minsi iri imbere.
Ubuyobozi bwa Huawei bwabwiye BBC ko hari indi porogaramu isimbura Android bari barakoze bateganya ko Google ishobora kubagora ariko ko ubuziranenge bwayo butarizerwa.
)
Ibitekerezo