Gentil Misigaro yururukije amarangamutima y’abakunzi be mu gitaramo yakoreye i Kigali (Amafoto)
Gentil Misigaro wari utegerejwe na benshi mu gitaramo cyiswe ‘Hari imbaraga Live Concert’, yerekanye ubudasa bwururukije amarangamutima y’imbaga yari yaje kumushyigikira mu gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Werurwe 2019.
Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye bagaragayemo amazina azwi hano mu Rwanda mu kuririmba no guteza imbere umuziki usanzwe nka King James, Uncle Austin, Muyoboke Alexis n’abandi.
Cyitabiriwe kandi n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu n’abandi. Ni igitaramo gisa n’icyamaze amatsiko uwakitabiriye wese kuko iby’ingenzi byibuze byabashije gusobanuka neza kuri uyu mugoroba washize, yaba mu miririmbire ndetse n’ubuzima bwite bwa Gentil Misigaro.
Ni igitaramo yerekaniyemo uwo yihebeye bagiye gushingana urugo bakabana akaramata, Rhoda Mugiraneza, mu bukwe butegerejwe ku wa 16 Werurwe 2019, bakazasezeranira mu itorero rya New Life Bible Church.
‘Hari Imbaraga Live Concert’ ihemburiwemo imitima y’abanyarwanda benshi, nyuma y’ imyaka 15 umuhanzi Gentil Misigaro aba muri Canada. Nyuma yo gukundwa kw’ibihangano bye ari ibwotamasimbi, yashyize amara amatsiko benshi bamukundaga aririmba ariko bataramuca iryera.
Ni inzozi uyu muhanzi avuga ko yakabije kuko ahamya ko mu gihe amaze mu muziki yarotaga kuririmbira ku Mugabane wa Afurika, by’akarusho ku ivuko mu Rwanda. Zabaye impamo kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 ahabereye iki gitaramo muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali ahari hakoraniye abarenga ibihumbi bibiri.
Ni igitaramo cyururukije amarangamutima ya benshi bahimbaje Imana mu mashyi no mudiho kuva igitaramo gitangiye kugeza umurishyo wa nyuma uvugijwe.
Gentil Misigaro ntiyari wenyine kuko yafatanyije n’abahanzi nabo bakunzwe cyane mu murimo w’ivugabutumwa riciye mu ndirimbo barimo Aime Uwimana, Bosco Nshuti, Adrien Misigaro na we wari waturutse muri Canada ndetse na Evens Jelly.
Si abo gusa kuko hari n’amatsinda akunzwe na benshi muri iki gihe yari yabukereye yafashije abari bitabiriye uyu mugoroba kongera kumva uburyohe bwo kuramya no guhimba Imana arimo Alarm Ministries ndetse Shining Stars y’i Masoro.
Saa cyenda z’amanywa, buri kimwe cyose cyari ku murongo, hategerejwe igitaramo nyir’izina. Ibyuma, abashinzwe kwereka abantu aho kwicara, buri wese yari mu mwanya we. Ubwitabire bwiyongeraga uko amasaha yacaga ikibu.
Itsinda rya Shining Star y’Imasoro, niryo ryabimburiye abandi bose ku ruhimbi. Ni abasore n’inkumi bahamagariwe gutambira Imana mu buryo bwanogeye cyane ababakurikiraga. Babyinnye zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana harimo nk’iz’umuhanzi Israel Mbonyi ndetse n’iz’abandi batandukanye.
Alarm Ministries yaje ibagwa mu ntege ihagurutsa imbaga yari iteraniye aha abantu bakomeza kuva mu bwiza bjya mu bundi. Abagize iri tsinda bemejeko ntawe baje gushyigikira ahubwo ko baje gutera iteka umukozi w’Imana wateguye iki gitaramo’.
Nshuti Bosco, umuhanzi wo mu itorero rya ADEPR ariko ukunzwe cyane n’ab’ingeri zitandukanye kubw’impano imurimo, ubwiza n’igikundiro Imana yamuhaye, yahesheje umugisha benshi cyane mu ndirimbo ye ikunzwe yise"Ibyo ntuze".
Shekinah Worship Masoro yari iyobowe na Arsene Tuyi yishimiwe bikomeye.
Baririmbye indirimbo ziri mu ririmi rw’Igiswahili, izo mu Kinyarwanda n’izindi. Abasore bane barimo na Arsene Tuyi bari bakenyeye akitero.
Mbere y’uko agera ku ruhimbi; Gentil Misigaro yavuze ko Aime Uwimana aca bugufi kandi ko ari umugabo washikamye mu mirimo w’Imana.Yongeraho ko no muri Canada bamukunda by’ikirenga.
Ubuntu bw’Imana no gufashwa nayo byarushijeho gucengera abari bitabiriye iki gitaramo mu bihe bitandukanye byakiranze ubwo Aime Uwimana, Adrien Misigaro na Evens Jelly basimburanaga ku ruhimbi.
Gentil Misigaro, umunyamuziki ubona ko koko akora ibyo asobanukiwe yaririmbye anayobora mu buryo bw’amajwi n’ibimenyetso bisigasira uburyohe n’ijyana by’indirimbo. Yataramye muri iki gitaramo mu bice bitatu aho yabanje kuririmbana na Shekinah Worship ya Masoro, nyuma aririmbana na Evens, aza gusozanya na Adrien Misigaro.
‘Umbereye Maso’ imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi ikunzwe cyane, niyo yabimburiye izindi muri iki gitaramo yafashijwemo na mushiki we, Gentille.
Gentil Misigaro yavuze ko Imana yahaye umugisha umuryango akomokamo kuko bose ari abaramyi kuva ku muto kugera ku mukuru. We na mushiki we baririmbanye indirimbo zitandukanye bagiye bakorana, ubufatanye bwarushagaho gutuma igitaramo kirushaho kunyura abakitabiriye.
Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo nka ‘Hano ku Isi’, ‘Buri munsi’, ‘Biratungana’, ‘Har’imbaraga’ yitiriye ibitaramo bizengurika imigabane byasorejwe hano mu Rwanda ku ivuko n’izindi yafatanyijemo n’umuvandimwe we, Adrien Misigaro.
Gentil Misigaro yagaragaje umuhate mu kuramya no gutaramira Imana muri iki gitaramo, yatambiye Imana biratinda, acuranga gitari akoresheje amenyo, arasimbuka n’ibindi byinshi byasize urwibutso mu mitima ya benshi bitabiriye iki gitaramo.
Gentil Misigaro nyuma yashimangiye ko iki gitaramo akoreye ku ivuko gisize urwibutso rukomeye mu mutima we, ku buryo ibyabaye byarenze uko yabitekerezaga.
Usibye abakunzi basanzwe b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana banyuzwe n’iki gitaramo, na bamwe mu bahanzi bari mu nkingi za mwamba muri uyu muziki nka Israel Mbonyi, Patient Bizimana, Aime Uwimana n’abandi wabonaga bafashijwe bikomeye, bafite amashimwe menshi mu mitima yabo.
Amafoto: Push Studio
)
Ibitekerezo