Siporo

Gasogi United yasinyishije myugariro Herve

Gasogi United yasinyishije myugariro Herve

Myugariro ukomoka muri DR Congo, Beya Beya Hervé yamaze gusinyira Gasogi United amasezerano y’imyaka 2.

Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba yakiniraga ikipe ya AS Maniema ndetse n’ikipe y’igihugu ya DR Congo.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Gasogi United yatangaje ko yasinyishije Beya Beya Hervé amasezerano y’imyaka 2.

Herve akaba yari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ya DR Congo yasezereye Amavubi y’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 cya 2019.

Beya(uhanganiye umupira na Lague) yari mu ikipe y'igihugu ya DR Congo yakuyemo Amavubi
Beya yasinyiye Gasogi United imyaka 2
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top