Myugariro ukomoka muri DR Congo, Beya Beya Hervé yamaze gusinyira Gasogi United amasezerano y’imyaka 2.
Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba yakiniraga ikipe ya AS Maniema ndetse n’ikipe y’igihugu ya DR Congo.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Gasogi United yatangaje ko yasinyishije Beya Beya Hervé amasezerano y’imyaka 2.
Ikipe ya @gasogiunited yasinyishije Beya Beya Hervé ukinira ikipe y'igihugu ya #DRCongo akaba akina mu mutima w'ubwugarizi.Beya Beya Hervé yasinye amasezerano y'imyaka 2 iri imbere avuye mu ikipe ya @AsManiema @imfurayiwacu @GuyBukasa @AngelMutabaruka #Urubambyingwe pic.twitter.com/x22YRV19WE
— Gasogi United (@gasogiunited) May 31, 2020
Herve akaba yari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ya DR Congo yasezereye Amavubi y’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 cya 2019.

Ibitekerezo