Gaby Kamanzi azitabira igitaramo cy’umuraperi ugiye gusohora album y’ubuhamya bukomeye
Gaby Kamanzi yatumiwe mu gitaramo cyihariye cyateguwe n’umuraperi El Max Kagoma ugiye gushyira ahagaragara album ikubiyemo ubuhamya bw’ubuzima bushaririye yanyuzemo.
Gaby Kamanzi azafatanya n’abahanzi barimo Bright Karyango na Danny Mutabazi bahurijwe hamwe n’umuraperi El Max Kagoma k’Imana ugiye gushyira ahagaragara album ya mbere ikubiyemo ubuhamya bw’ubuzima bushaririye yanyuzemo.
Umuraperi Ishoborabyose Eric Bakunda kwita El Max Kagoma k’Imana ni umwe mu baraperi mu njyana zagenewe kuramya no guhimbaza Imana bamaze kwerekana impano itangaje muri iki gihe.
Uyu muraperi ufite izina ritangaje “El Max Kagoma k’Imana” arashyira ahagaragara umusaruro uvuye mu nganzo ye, ukubiyemo ubuhamya bushaririye bw’ubuzima bwe.
Uyu musore ukiri muto amaze igihe kinini ategura album ye ya mbere y’amajwi yise ‘’Nzahoyankuye’’.
Izamurikwa mu gitaramo giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2019 kuva saa cyenda z’amanywa , kikazabera ku Itorero ry’Ababatisita mu Rwanda (AEBR) ku Kacyiru.
Ni igitaramo cyatumiwem abahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi barimo Danny Mutabazi wamenyekanye mu ndirimbo yiswe ‘Karuvari’ ndetse akaba yitegura kumurika album ye ya mbere y’amashusho.
Iyi album y’Umuraperi Eli Max Kagoma k’Imana , yise ’Nzahoyankuye’ ikubiyemo ubuhamya bw’ukuntu yatawe n’ababyeyi be akaza gutoragurwa n’umugiraneza akamurera kugeza n’uyu munsi.
Iyi album ikubiyeho indirimbo zitandukanye zirimo iyiswe “Azaza” uyu muhanzi yakoranye na M Olivier ndetse n’izindi yakoze ku gihe cye zirimo ‘Hagarara neza’, ‘Sinzavayo’ na ‘Ishobora byose’.
Uyu muhanzi atangaza ko ari iby’agaciro kubona agiye kumurika album ye ya mbere y’amajwi by’umwihariko ikaba ivuga ku buhamya bwe bujyanye n’ibihe bikomeye yanyuzemo ariko ikaba n’amashimwe ashimira Imana ku bw’aho imugejeje.

Ibitekerezo