Umuramyi Gaby Kamanzi ugeze kure umushinga wa album nshya yashyize ahagaragara imwe mu ndirimbo zizayisohokaho yise ‘Nzahora Nshima’.
Iyi ni imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri album ye shya iri gutegurwa azamurikira abakunzi be muri uyu mwaka wa 2019.
Gaby Kamanzi agaruka kuri iyi ndirimbo n’aho yavomye isoko y’inganzo yavubutsemo, yavuze ko byose biva mu rukundo rwa Yesu Kirisito.
Yagize ati "Iyi ndirimbo yanjemo ubwo natekerezaga ku byo Yesu yakoze ku musaraba, akishyiraho ibyaha byanjye kugira ngo uyu munsi mbe ndi icyaremwe gishya imbere y’Imana!“.
Hari hashize igihe kirenga umwaka, umuhanzi Gaby Kamanzi nta gihangano gishya ashyize ahagaragara. Indirimbo yaherukaga ni iyo yise “Hejuru” yasohotse ari amajwi (Audio) gusa nyuma y’igihe kinini nayo yari imaze itegerejwe. Yari yatunganyijwe na Producer Marc Kibamba.
Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi wamamaye cyane mu ndirimbo ‘Amahoro’, ‘Arankunda’ n’izindi zinyuranye, yavuze akomeje gukora ibishoboka ngo yagure ubwami bw’Imana binyuze mu buhanzi.
Yagize ati ”Bisaba gufata umwanya uhagije kugira ngo nkore igihangano kiza kandi gifite ireme. Nita cyane ku ndirimbo kugira ngo nzamurikire abakunzi banjye ikintu cyiza kandi gikwije ubunyamwuga.”
Yakomeje agira ati "Niwumva iyi ndirimbo, yafashwe mu buryo bwa live. Ndashima akazi keza kakozwe na Mark Kibamba ndetse n’abandi bagize uruhare muri iyi ndirimbo kandi ndashimira cyane WaveLab Studios".
Yungamo ati "Aya mashusho yafashwe kandi anayoborwa na Bob Chris Raheem, umwe mu bayobozi beza mu by’umuziki nigeze mpura nawe. Namurangiwe n’itsinda rimfasha muri uyu murimo w’ubuhanzi, ariko akazi yakoze ni agatangaza".
Twabibutsa ko kugeza ubu, Gaby Kamanzi ari gutunganya album ye ya kabiri, azashyira ahagaragara muri uyu mwaka. Akaba ari urugendo akomeje gufashwamo na Moriah Entertainment Group.
Gaby Irene Kamanzi ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda kazi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Abarizwa mu itorero rya Restoration, Paruwasi ya Kimisagara, akaba ari umwe mu baramyi babarizwa mu itsinda Shekinah Worship Team.
Reba hano “Nzahora Nshima” ya Gaby Kamanzi
)
Ibitekerezo