Siporo

FT: Amavubi 0-1 Cameroun

FT: Amavubi 0-1 Cameroun

Amavubi atsinzwe na Cameroun 1-0 kuri Stade Regional Nyamiramb mu mukino w’itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

Ni umukino wa kabiri muri iri tsinda F, Amavubi agiye gukina uyu mukino nyuma yo gutsindwa na Mozambique tariki ya 14 Ugushyingo 2019 ibitego 2-0. Cameroun yo yari yakinnye na Cape Verde n’ubundi muri iri tsinda banganya 0-0.

U Rwanda rwakiriye uyu mukino rutari mu bihe byiza kuko nyuma yo gutsindwa na Mozambique, bagize n’ikibazo cy’urugendo aho indege yabasize, abakinnyi ba nyuma bageze mu gihugu ejo hashize nyuma ya saa sita.

Gutsindwa uyu mukino byatumye u Rwanda ruguma ku mwanya wa nyuma n’amanota 0, Cameroun ifite 4, Mozambique 3 na Cape Verde 1.

FT: Amavubi 0-1 Cameroun

94’: Amavubi yongeye guhusha

Omborenga Fitina ahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko umunyezamu awutanga Kagere Meddie.

90+4: Amvubi ahushije igitego

Nirisarike Salomon ahushije igitego cy’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri

87’ Gusambuza ku ruhande rw’u Rwanda

Iyabivuze Ose yinjiye mu kibuga asimbuye Niyonzima Olivier Sefu.

86’ Amavubi ahushije igitego

Rutanga Eric ateye kufura ariko umupira ugeze imbere y’izamu rya Cameroun habura ushyira umupira mu izamu

85’ Cameroun ihushije igitego

Olinga Fabrice wari winjiye mu kibuga asimbuye ahushije igitego nyuma yo gutera mu izamu umupira ujya hanze.

82’ Gusimbuza ku ruhande rwa Cameroun

Olinga Fabrice yasimbuye Vincent Aboubakar

76’ Ikarita y’umuhondo ku ruhande rwa cameroun

Arnaud Djoum yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Sibomana Patrick Papy

69’ Igitego cya mbere cya Cameroun

Ku burangare bw’umunyezamu Kimenyi Yves ndetse na ba myugariro, Mouni Ngamaleu yatsinze igitego ku mupira wahinduwe na Vincent Aboubakar

66’ Impinduka zitateguwe ku ruhande rw’u Rwanda

Rutanga Eric yinjiye mu kibuga asimbuye Mangwende wavuye mu kibuga kubera imvune

65’ Koruneri ya Cameroun

Cameroun ibonye koruneri ku mupira warengejwe na Nirisarike Salomon

61 Gusimbuza ku ruhande rwa cameroun

Kunde Malong avuye mu kibiga hinjiramo Toko Ekambi

60’ Ignatius Ganago ahawe ikarita y’umuhondo

Uyu musore yinjiye mu rubuga rw’amahina rw’Amavubi arigwisha umusifuzi ahita amuha ikarita y’umuhondo.

56’ Muhadjiri ahushije iitego cyabazwe

Rwatubyaye Abdul ahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Muhadjiri arawufunga ariko ateye mu izamu unyura hejuru. Uyu musore Mashimi ahise amusimbuza hinjiramo Sibomana Patrick Papy.

54’ Gusimbuza ku ruhande rwa Cameroun

Christian Bassogog avuye mu kibuga hinjiramo Ignatius Ganago
53’ Kufura y’u Rwanda

Bakorereye ikosa kuri Muhadjiri ariko Haruna ayiteye abasore b’u Rwanda bahita bawushyira hanze.

51’ Cameroun irimo kurusha Amavubi

Cameroun yatangiye igice cya kabiri ubona ko irimo irusha abasore b’u Rwanda wabonaga bari batangaiye kugaragaza umunaniro.

46’ Amavubi atangije igice cya kabiri

HT: Amavubi 0-0 Cameroun

Igice cya mbere cy’umukino kirangiye ari 0-0

45+1 Djihad ahushije igitego cyabazwe

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima azamukanye umupira, awutanga kwa Djihad warebanaga n’izamu ariko awuteye ujya hejuru y’izamu.

44’ Koruneri y’u Rwanda

Abasore b’Amavubi bazamukanye umupira neza Muhadjiri ahinduye imbere y’izamu bawushyira mu ri koruneri, yatewe ariko ariko ntihagira ikivamo.

40’ Kufura y’Amavubi

Abasore ba Cameroun bakoze umupira ariko Muhadjiri awuteye ujya mu ntoki z’umunyezamu

38’ Cameroun ihushije igitego

Cameroun ihererekanyije neza cyane yinjira mu rubuga rw’amahina rw’Amavubi maze Vincent Aboubakar awuteye ujya hanze

34’ kufura ya Cameroun

Cameroun ibonye iri inyuma gayo y’urubuga rw’amahina nyuma y’uko Mangwende akiniye nabi Chritstian Bassogog. Ariko nta kintu kivuyemo.

29’ Koruneri ya 2 ya Cameroun

Cameroun ibonye koruneri nyuma y’umupira urengejwe na Djahad Bizimana ariko Oyongo Ambroise ayiteye ntihagira ikivamo.

26’ Koruneri ya kabiri y’Amavubi

Haruna Niyonzima ahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Muhadjiri agiye kuwushyira mu izamu bawumukuraho ujya muri koruneri

18’ Kufura y’Amavubi

Amavubi abonye coup franc(kufura) ku ikosa ryari rikorewe Kagere Meddie ariko Djihad Bizimana awuteye ntiwagira ikivamo

15’ Koruneri ya mbere ya Cameroun

Vincent Aboubakar ateye mu izamu ry’Amavubi ariko ba myugariro bawukoraho ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

13’ Muhadjiri ahushije igitego

Hakizimana Muhadjiri ahawe umupira na Jacques Tuyisenge yinjira no mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu umupira bawushyira muri koruneri

11’ Kagere Meddie ahushije igitego

Kagere Meddie yisanze mu rubuga rw’amahina anacenga umunyezamu ariko ateye umupira ukubita inshundura nto

11’ Rwatubyaye Abdul akuyeho umupira ukomeye

Bacomekeye umupira Vincent Aboubakar yisanga mu rubuga rw’amahina ariko Rwatubyaye Abdul arahagoboka akuraho umupira

9’ Cameroun ihushije igitego

Bassogog ahinduye umupira imbere y’izamu usanga Mouni Ngamaleu ahagaze wenyine ariko ateye umupira uca hejuru y’izamu

3’: Amavubi ahushije igitego

Haruna Niyonzima acomekeye umupira Omborenga Fitina ariko ahinduye imbere y’izamu habura umuntu, umupira usanga Mangwende aho ahagaze ariko ateye mu izamu uca inyuma y’izamu.

1’: Umukino utangijwe na Cameroun

Kagere na Jacques bayoboye ubusatirizi bw’Amavubi

Mbere yo gukina uyu mukino, Amavubi yari yasuwe na minisitiri wa siporo

Dore 11 babanjemo ku mpande zombi

Rwanda: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Bizimana Djihad, Niyonzima Olivier Sefu, Niyonzima Haruna, Hakizimana Muhadjiri, Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge

Umutoza: Mashami Vincent

Cameroun: Andre Onana, Fai Collins, Dawa Joyskin, Ngadeu Ngadui Michael, Oyongo Ambroise Bitolo, Kunde Malong, Andre-Frank Zambo Anguissa, Vincent Aboubakar, Arnaud Djoum, Bassoggog Christian na Mouni Ngamaleu

Umutoza: Antonio Conceiçao

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top