Filime “The Mercy Of The Jungle” yakozwe n’Umunyarwanda ufite ubuhanga bwihariye mu kuyobora filime, Joël Karekezi, yegukanye ibihembo bibiri muri Festival du Cinema Africain de Khouribga ibera muri Maroc.
Iyi filime yegukanye ibihembo bibiri bikomeye muri iryo serukiramuco irimo abakinnyi bakomeye batandukanye barimo na Nirere Shanel, umunyarwandakazi wanamenyekanye cyane muri muzika imbere mu gihugu.
“The Mercy Of The Jungle” yahize izindi muri Festival du Cinema Africain de Khouribga mu cyiciro cya “Best Screenplay” ndetse n’icya “Best Supporting Actor” cyatwawe na Stephane Bak wayikinnyemo ari umusirikare witwa Faustin.
Karekezi yabwiye ISIMBI ko afite ibyishimo bikomeye ku mutima ku bw’ibi bihembo byabonetse kubera filime yakoze. Yashimiye n’abo bakoranye bose kugira ngo uyu mushinga ubashe kugenda neza ndetse no kugira ngo filime isohoke inoze kandi yishimirwe cyane n’abayibonye.
Yagize ati “Ndashimira cyane itsinda ridasanzwe ryakinnye iyi filime, abo twakoranye n’abafatanyabikorwa bizereye muri uyu mushinga. Ndabashimira cyane. Nishimiye cyane umucandimwe Casey Schroen twafatanyije mu rugendo rwo kwandika iyi filime kuva mu 2011.”
Karekezi yaherukaga kwerekana bwa mbere iyi filime i Kigali ku mugoroba wo ku wa 20 Ugushyingo 2018, muri Kigali Century Cinema, binyuze mu iserukiramuco rya European Film Festival.
Icyo gihe benshi mu bakurikiye iyi filime bishimiye uburyo ikoranywe ubuhanga buhanitse na tumwe mu dushya tuyigaragaramo haba mu mukino wayo, uko yateguwe n’ibindi bitandukanye biyiha itandukaniro riyishoboza kuba yahatana no ku isoko mpuzamahanga.
Nta munota washiraga abakurikiye iyi filime badatunguwe n’umwe mu mikino iyirimo, abadasetse bikangaga ku bw’amasasu, abandi bakanyurwa n’ubuhanga bwa bamwe mu bakinnyi bayo cyangwa ubukubiye mu nkuru bakina.
Iyi filime imara iminota 90, yanditswe na Casey Schroen, Joel Karekezi wanayoboye ifatwa ry’amashusho n’imirimo yo kuyitunganya ndetse na Aurélien Bodinaux. ‘The Mercy of the Jungle’ irimo abakinnyi Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel , Kantarama Gahigiri n’abandi batandukanye.
“The Mercy Of The Jungle” igaragaza igisa n’intambara, kurwana hakoreshejwe intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare ubona ko bitoroshye gutegura uwo mushinga ku muntu udafite ubuhanga bwihariye. Igaragaza ubuzima bw’ishyamba ku basirikare bo mu mashyamba y’inzitane hagati y’u Rwanda na RDC.

Ibitekerezo