Filime ‘Ca inkoni izamba’ ihuriyemo Abanyarwanda n’Abarundi igiye kwerekanirwa i Kigali
Filime ‘Ca Inkoni Izamba’ igiye kwerekanirwa mu Mujyi wa Kigali, ni umushinga ukomeye wakozwe ku bufatanye bw’Abanyarwanda n’Abarundi.
‘Ca Inkoni Izamba’ ni filime yanditswe na Karinda Isae afatanyije n’umurundi witwa Kwizera Ibrahim.
Ni inkuru ishingiye ku mugabo wari ufite abagore benshi nyuma akaza kugera ubwo atamenya n’abana yabyaye, aha bikaba byaratumye umuhungu we akundana na mushiki we, ndetse uyu mugabo aza no gufata umukobwa we ku ngufu.
Ibi bigeragezo n’izi ngorane akaba ari byo bihishiwe abakunzi ba filime, ikaba ari filme yakozwe muri 2016
Aganira n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Kalinda Isaie wanditse iyi filime akanayikinamo, yabajijwe impamvu iyi filme imaze imyaka itatu ikozwe ariko ikaba itarajya ku isoko ndetse imaze no kwegukana ibihembo bibiri icya Rwanda Movie Award ya 2017 n’icya Rwanda Christian Film Festival 2018.
Yagize ati "Impamvu yatumye filime ‘Ca Inkoni Izamba’ itajya ku isoko ni uko nta soko twari dufite, ugasanga no gushinga iryo soko ni ikibazo, ugasanga amafaranga n’imbaraga twashoyemo ntabwo ziri bugende ngo zihite zigaruka, byatumye filime itajya ku isoko gusa hari aho twagiye tuyerekana abantu barayireba ni nayo mpamvu twayishyize mu marushanwa.”
Iyi filime imaze kwegukana ibihembo bitandukanye, yatsinze muri Rwanda Movie Awards muri 2017 aho yahawe ibihembo bitatu [Best Director, Best Movie of the Year, Best Actor - Irunga Rongin] no muri Rwanda Christian film festival 2018 [Best movie of the year].
Ca inkoni izamba [ca inkoni ngufi - mu Kirundi], yayobowe na Ibra [Kwizera Ibrahim] afatanyije na Guy Xavier Nsengiyumva, ishorwamo imari na Kalinda Isaie na Fleury Ndayirukiye, ikorwa na Kigali Buja filmz.
Uwafashe amashusho ni Fleury Ndayirukiye, abafashe amajwi ni Ntiharirizwa Channel na Nsengiyumva Guy Xavier, uwatoranyije abakinnyi ni Kayumba Vianney [Manzi], Uwamuritse ahakiniwe filime ni Mugisha Yannick, Uwatunganyije amajwi ni Frank Ngendabanka, ibijyanye no gutanganya abakinnyi byakozwe na Muzinga Julienne afatanyije na Mugisha Shaquille, Uwatunganyije amashusho ni Fleury Ndayirukiye.
Kugeza ubu hakaba hari gutekerezwa uburyo iyi filime yashyirwa ku isoko ikagenerwa abayikorewe cyane cyane abashobora kumva Ikinyarwanda n’Ikirundi atabashije gusobanurirwa.
Izerekanwa bwa mbere i Kigali ku Munsi Mpuzamahanga w’Abagore, tariki ya 8 Werurwe 2019.
Incamake ya filime ’Ca Inkoni izamba’
)
Ibitekerezo