Andi makuru

Facebook, Instagram na WhatsApp byapfuye

Facebook, Instagram na WhatsApp byapfuye

Abakoresha imbuga nkoranyambaga za Facebook, Instagram na WhatsApp hirya no hino ku Isi bahuye n’ibibazo mu gitondo cyo kuri iki cyumweru kuwa 14 Mata 2019.

Abasuraga Facebook na Instagram ntibabashaga gukurura amakuru mashya yashyizweho, cyangwa bakababwira ko urubuga rwa Facebook.com rudashoboye kuboneka.

Abandi ntibabashaga kwakira cyangwa kohereza ubutumwa kuri WhatsApp no kuri Messenger.

Facebook yatangaje ko abantu basaga 9000 bayigejejeho amakuru y’uko bari guhura n’ibibazo. Ni ibintu byigaragaje cyane ku mugabane w’u Burayi.

The Guardian ivuga ko ibyo bibazo byatangiye saa 6h30 z’igitondo ku isaha mpuzamahanga.

Mu kwezi gushize nabwo Facebook, WhatsApp na Instagram byahuye n’ibibazo bya tekiniki byari bikomeye cyane kuva izi mbuga zashingwa.

Icyo gihe zamaze amasaha asaga 24 zitari ku murongo, maze ubuyobozi bwa Facebook buvuga ko ari igenamiterere ry’ububiko bwayo ryari ryahindutse, isaba imbabazi.

Izi mbuga zose ni iz’ikigo Facebook Inc. kiyoborwa na Mark Zuckerberg.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top