Iyobokamana

Ev.Uwagaba yasuye imva y’umugore we yizihiza umwaka umwe barushinze (Amafoto)

Ev.Uwagaba yasuye imva y’umugore we yizihiza umwaka umwe barushinze (Amafoto)

Umuvugabutumwa Uwagaba Joseph yasuye imva y’umugore we Mucyo Sabine i Rusororo mu kwizihiza umwaka umwe ushize bahanye isezerano ry’ugushyingirwa.

Ev.Uwagaba Joseph yasuye imva ya Mucyo Sabine ndetse ashyiraho indabo ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019. Ni itariki ikomeye mu mateka ye kuko ni wo munsi yambikanyeho impeta na Mucyo Sabine wapfuye bamaranye amezi arindwi.

Mu kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe ushize arushinze, Ev.Uwagaba yajyanye n’inshuti ze i Rusororo aho yashyinguye umugore we aramwunamira ndetse amusigira ururabo rwanditseho amagambo amwifuriza isabukuru nziza n’urundi rwanditseho ko ‘bazahora bamwibuka’.

Ev.Uwagaba yasuye imva y’umugore we mu kwizihiza umwaka umwe barushinze

Uwagaba Caleb Joseph ucyambaye impeta y’isezerano ry’ugushyingirwa yagiranye na Mucyo, yamenyekanye ubwo yari umujyanama wa Papa Emile. Umugore we yaguye mu Bitaro bya CHUK tariki 4 Ukwakira 2018.

Yatabarutse bakiri abageni, bakimara kurushinga Mucyo Sabine yahise arwara araremba ajya mu bitaro ahoy amaze hafi amezi arindwi ahanganye n’indwara yitwa Systemic Lupus Erythematosus[itera abasirikare b’umubiri gusenya uturemangingo aho kuwufasha gukomera].

Uwabaga yashyize ururabo ku mva ya Sabine amwifuriza isabukuru y'umwaka umwe ushize barushinze
Mucyo Sabine yapfuye amaze amezi arindwi ashyingiranwe na Uwagaba Joseph
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Joe
    Ku wa 6-03-2019

    Nave mu buyobe arekane n’abapfuye ashake undi umugore dore aracyari muto. Ni gute umuntu usobanutse gutya atareba ibiri imbere akaba akiri mu gahinda k’ibyahise!?

IZASOMWE CYANE

To Top