Eric Kabendera umunyamakuru ufungiye Dar es Salaam yaba afitanye isano na Tidjara Kabendera?
Umunyamakurukazi w’umunyarwanda, Tidjara Kabendera avuga ko nta sano na rito afitanye n’umunyamakuru Eric Kabendera ufungiye Tanzania azira ko yaba nta bwenegihugu bw’iki gihugu afite.
Mu cyumweru gishije ni bwo umunyamakuru w’umutanzaniya, Eric Kabendera yatawe muri yombi na polisi y’iki gihugu nyuma yo gutumizwaho inshuro nyinshi ntiyitabe.
Lemutuz, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Lemutuz_Super Brand kuri Instagram, yanyujijeho ubutumwa buvuga ko Eric Kabendera yatawe muri yombi na polisi ya Tanzania aho agiye kubazwa ibyerekeranye n’ubwenegihugu bwe dore ko bikekwa ko atari Umunyatanzaniya, ngo ni nyuma y’igihe ahamagazwa ariko ntiyitabe.
Uyu mugabo akomeza avuga ko hari ibimenyetso bigaragaza ko uyu mugabo ari umuvandimwe wa Tidjara Kabendera umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda ’RBA’.
Yifashishije ifoto ya Tidjara na Eric Kabendera yakoresheje kuri Instagram, yavuze ko amakuru yemeza ko uyu mugabo nta bwenegihugu bwa Tanzania agira ko ahubwo avukana na Tidjara Kabendera akaba akomoka mu muryango wa Shinani Kabendera wahoze akorera BBC na VoA.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mu magambo y’igishwayili, Tidjara Kabendera yahakaye aya makuru avuga ko ntaho ahuriye n’uyu mugabo kandi ko nta mpamvu n’imwe yatuma yihakana umuvandimwe we.
Yagize ati"Nitwa Tidjara Kabendera umwana wa kabiri mu muryango wa Shinani Kabendera, reka ntange ubusobanuro buke kuri aya makuru yatanzwe na Lemutuz. Ukuri ni uko twebwe turi undi muryango wa Kabendera utandukanye n’uwa Eric Kabendera. Kabendera Eric si umuvandimwe wacu bivuze ko aya makuru yatangajwe atari ukuri."
"Nta mpamvu n’imwe yatuma nihakana umuvandimwe wanjye, Kabendera ni izina nk’andi mazina ntabwo Shinani ari we Kabendera gusa. Abari bakozweho n’aya makuru mwihangane."
Eric Kabendera ni umunyamakuru watewe muri yombi mu cyumweru gishize, akaba yakoreraraga The Guardian yo mu Bwingereza aho akunze gukora inkuru zicukumbuye.
Umubyeyi we Verdiana Mujwahuzi akaba yasabye polisi y’iki gihugu kuvuga impamvu bafashe umwana we bakareka guhimba.

Ibitekerezo