Andi makuru

Dore amagambo ukwiye kwirinda kubwira abakobwa, abahungu benshi barayazize

Dore amagambo ukwiye kwirinda kubwira abakobwa, abahungu benshi barayazize

Umunyarwanda yabivuze neza ngo akarenze umunwa karushya ihamagara, kandi burya ngo ururimi rwica mbere y’ibindi byose, uko ushobora kubwira umuntu ikintu cyiza, ni nako wamubwira ijambo waba ubishaka cyangwa se utabishaka umubano wanyu ugahita urangirira aho.

Mu rukundo uretse ibikorwa abakundana bakorerana, amagambo asize umunyu ni kimwe mu bituma bakomeza gukundana batishishanya, cyane abakobwa bakunda kubwirwa amagambo meza, ariko hari amagambo ushobora kumubwira bigatuma agenda akuzinukwa.

Abahanga mu by’urukundo bavuga ko hari amagambo umukobwa n’ubwo yaba akunda umuhungu gute aramutse yumva ayavuga atangira kumubona nk’umuntu usanzwe kandi umukunzi wawe agomba kukubona bitandukanye n’uko abona abandi basore.

Dore amwe muri ayo magambo

1. Kugereranya umukobwa mukundana n’uwo mwigeze gutandukana

Ibi bikunze kubaho mu gihe habayeho agakosa runaka maze ukaba wacikwa ukavuga ngo runaka (uwo mwakundanaga) si uku yari ateye. Aya magambo rero amutera kwibaza ko ushobora kuba ukimukunda bityo akumva ko mushobora kongera mugasubirana.

2. Kumubwira ko yabyibushye

Aha usanga akenshi na kenshi niba umukobwa mukundana akubajije niba yariyongereye ibiro cyangwa yarabyibushye, aha rero niba ngo abikubajije ngo ushobora kumubwira ngo ni ibisanzwe kuko iyo uvuze ko yabwibushye bimuca intege kuko abenshi ntibakunda kubyibuha cyane. Gusa iyi ngingo yo ugomba kubanza gushishoza ukamenya niba umukunzi wawe yishimira kubyibuha kuko hari n’abakobwa baba bashaka kubyibuha. Ariko iyo asanzwe abyibushye ukamubwira ko arushaho kubyibuha ngo biramubabaza cyane ndetse agatekereza ko ubona adateye neza.

3. irinde kumubwira amagambo amutera kwibaza ko mutari ku rwego rumwe

Aha by’umwihariko umukobwa ntaba ashaka kumva amagambo aganisha ku mwereka ko mutari ku gipimo kimwe mu bwiza, Ubutunzi n’ibindi. Aha aba abona ko mudakwiranye .

4. Kumubwira ubwoko bw’abakobwa ukunda mu gihe ataburimo

Urugero, umukobwa mukundana ni igikara. Nakubaza ngo ukunda abakobwa basa gute ukavuga ko ukunda abakobwa b’inzobe aha uzaba ukishe. Azatangira kumva ko mu by’ukuri we utamukunda kuko Atari mu bwoko bw’abo ukunda.

5. Kumubwira ko udateganaya kubaka urugo vuba

Umukobwa iyo mukundanye igihe utaravuga ku byerekeye kubana nawe arakurambirwa. Atangira kwibaza niba urukundo rwanyu ari urw’igihe gito cyangwa kinini. Aha atangira gutekereza ko isaha n’isaha uzamureka.

Mu gihe rero uri mu rukundo n’umukobwa , irinde kuvuga amagambo nk’aya n’andi ashobora kumutera kwibaza niba urukundo rwanyu ari urw’igihe gito kugirango muzarambane.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Manirahari Joseph
    Ku wa 11-07-2024

    Nibyo kbx

  • Ange kelly
    Ku wa 10-07-2024

    Nigute womenya kumuhungu atakuvanga mugihe aguma agukarira??

  • Ndayikeza Ernest
    Ku wa 9-07-2024

    Umukobwa mwavanye nigiki giteza kumwiyumvira Kandi ubawumva utomugira umukunaiwawz

  • Nduwayo
    Ku wa 9-07-2024

    Saw

  • Deloce
    Ku wa 9-07-2024

    Nigut was ubiza chr ww kumurongo

  • Hosanna
    Ku wa 9-07-2024

    Nivyo kenshi umuntu agukunda bivanye nuko nawe uba umukunze kandi umubwira amagambo meza

  • Claire
    Ku wa 4-12-2019

    Iyi ya nyuma Ni sawa

IZASOMWE CYANE

To Top