Iyobokamana

Don Moen yageze i Kigali

Don Moen yageze i Kigali

Umuhanzi w’ikirangirire ku Isi, Don Moen, yageze i Kigali aho yaje kwitabira igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yatumiwemo.

Uyu muhanzi yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda zirengaho iminota aherekejwe n’itsinda rizamufasha mu gitaramo cye kizaba ku Cyumweru. Yari yambaye ishati y’ubururu bwerurutse, ipantalo y’ikoboyi n’inkweto z’umukara n’umweru.

Don Moen yavuye ku kibuga cy’indege akomereza kuri Park Inn mu kiganiro n’itangazamakuru. Nyuma, arajya gusuzuma ibyuma azakoresha mu gitaramo cye kizaba ku ya 10 Gashyantare 2019.

Akigera i Kigali, Don Moen, yagize ati "Muraho Kigali, iyi ni inshuro ya mbere mu Rwanda, mbega kwakirwa bidasanzwe. Nishimiye kuba ndi hano ku bwa Kigali Praise Fest."

Donald James wamenyekanye ku mazina ya Don Moen yavutse tariki 29 Kamena 1950, avukira muri Amerika, yashakanye na Laura, akaba afite abana 5 ari bo: Melissa Moen, Michael Moen, James Moen, John Moen, Rachel Moen.

Don Moen ni umupasteri, umuririmbyi, umwanditsi, utunganya umuziki (producer) akaba n’umuramyi rurangiranwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo Your Grace is Enough, Our Father, Thank You Lord, God is Good all the time, I will Sing, As We Worship You, Have Your Way, and He Never Sleeps n’izindi.

Abakunda guhimbaza Imana mu ndirimbo, by’umwihariko abakunzi ba Don Moen bategerezanyije amatsiko iki gitaramo kizabera kuri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).

Kwinjira muri iki gitaramo birahanitse, itike ya make ni amafaranga y’u Rwanda 11,400 (ahasanzwe), Rwf 23,750 (muri VIP) ndetse na Rwf 237,500 mu myanya y’icyubahiro cy’ikirenga ku bantu umunani bazihuriza ku meza imwe.

Abategura igitaramo kizitabirwa n’umuramyi w’igihangange Don Moen batangaje ko nta gitangazamakuru icyo ari cyo cyose cyemerewe gufata amashusho. Kizaba kirimo umuhanzi w’umunyarwanda Israel Mbonyi ukunzwe n’abakirisitu benshi.

Don Moen yageze i Kigali avuye i Kampala aho yakoreye ikindi gitaramo / Photo: MTN Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top