Nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye muri Uganda ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2014, umuhanzi rurangiranwa Don Moen ategerejweyo ku bwa kabiri, mbere yo gusesekara i Kigali.
Biteganijwe ko uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zirirmbirwa Imana ku Isi azaririmba mu gitaramo i Kampala muri Uganda mu kwezi kwa Gashyantare 2019.
Uyu muramyi w’imyaka 68 wamenyekanye nko mu ndirimbo nka ’God will make a way,’ ’Here we are,’ ’Thank you Lord,’ ’I will sing,’ n’izindi azaririmba mu gitaramo kiswe ’Kampala Praise Festival 2019 Edition’, giteganijwe tariki ya 8 Gashyantare 2019 muri Kololo Airstrip.
Ikinyamakuru Chimpreports, cyandikirwa muri Uganda cyatangaje ko Don Moen yemeje ibyo gutaramira muri Uganda mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho yatangaje ko anejejwe no kugaruka i Kampala ku nshuro ya kabiri kandi akazanirimba muri Kampala Praise Fest.
Yagize ati “Nejejwe no kubamenyesha ko muri uku kwezi kwa kabiri nzagaruka muri Uganda muri Kampala Praise Fest. Nzishimira kuhahurira namwe amaso ku maso.”
Iki gitaramo Don Moen agiye gukorera muri Uganda cyateguwe na kompanyi RG-Consult ikorera mu bihugu bibarizwa mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Ivuga ko muri iki gitaramo hitezwe umutekano usesuye, umuziki w’umwimerere, umwihariko mu mitegurire n’ibindi byinshi bizasiga abiyeguriye Imana bayihimbaje by’ikirenga.
Nyuma y’igitaramo cy’i Kampala, Don Moen azahita aza mu Rwanda mu kindi giteganyijwe azahuriramo n’umuramyi Israel Mbonyi ku wa 10 Gashyantare 2019. Cyateguwe na Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ku bufatanye na RG Consult.
Ibyo wamenya kuri Don Moen utegerejwe n’i Kigali
Donald James wamenyekanye ku mazina ya Don Moen yavutse tariki 29 Kamena 1950, avukira muri Amerika, yashakanye na Laura, akaba afite abana 5 ari bo: Melissa Moen, Michael Moen, James Moen, John Moen, Rachel Moen.
Don Moen ni umupasteri, umuririmbyi, umwanditsi, utunganya umuziki (producer) akaba n’umuramyi rurangiranwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Mbere y’uko aba umukozi muri Integrity Music, Don Moen yabanje kwiga ibyerekeranye n’umuziki muri Oral Roberts University, aho yavuye ajya gukorera mu nzu yitwa Terry Law Ministries, aha akaba yarahamaze igihe kingana n’imyaka 10.
Don Moen yahakoreye imizingo (albums) igera kuri 11. Album ye ya mbere yayishyize ku mugaragaro mu mwaka w’1992, aho yaguzwe ku rwego rwo hejuru cyane haba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi hose ku isi.
Yakoranye na Integrity Media mu gihe kiri hejuru y’imyaka 20, nk’Umuyobozi wa Integrity Label Group, aha yahavuye mu Ukuboza 2007, aho mu 2009 yagiye gushinga umuryango we ku giti cye witwa ’Worship in Action (WIA)’.

Ibitekerezo