Iyobokamana

Dominic Ashimwe yasohoye ’Akadomo’, indirimbo bamwe baketse ko ari iya nyuma

Dominic Ashimwe yasohoye ’Akadomo’, indirimbo bamwe baketse ko ari iya nyuma

Dominic Ashimwe, umwe mu bahanzi bakunzwe kandi bamaze igihe bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize ahagaragara indirimbo yise “ Akadomo”, bamwe baketse ko ari iya nyuma.

Avuga kuri iyi ndirimbo yagize ati “’Akadomo ka nyuma’ ni indirimbo nziza ifite ubuzima muri yo, mpamya ko izakomeza kujya ifasha benshi kugarurirwa ibyiringiro umunsi ku wundi no kubibutsa y’uko umurimo w’Imana dukora tutaruhira ubusa, hari umunsi w’ibyishimo ku bana b’Imana.”

Ibi byumvikana cyane cyane aho muri iyi ndirimbo atangira agira nti “imirimo yose irangiye ibyari ubwiru bimenyekanye ni bwo ibyanditswe byera dusoma muri Bibiliya bizava mu nzandiko noneho tubiboneshe amaso yacu.”

Akomeza avuga ko ari icyizere ku bana b’Imana ko ijuru riririmba ririho, abantu ntibacike intege, ingororano n’amakamba atangirika birahari ku bihanganye. akaboneraho kubwira n’abatarakizwa abahamagarira kwakira Umwami Yesu mu mitima yabo kuko ari we wenyine nzira n’ukuri n’ubugingo, kandi uwamwakiriye by’ukuri ntajya abyicuza.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru ISIMBI.rw, Dominic yatangaje ko izina ry’iyi ndirimbo rigisohoka abenshi batekereje ko ari guca amarenga ko ari yo ndirimbo ya nyuma agiye gukora ariko ntabwo ari byo. Ahubwo ngo yashakaga kuvuga ko hari umunsi ibi byose biriho bizashyirwaho akadomo ka nyuma.

Muri ibyo byose avuga bizashyirwaho akadomo ka nyuma harimo imibabaro n’ingorane bibuza abantu amahoro, ibyago bitera agahinda n’ibindi bibabaza imitima yacu duhura na byo mu buzima bwa buri munsi.

Ati "Hari kandi n’imirimo myiza itandukanye ikorerwa Imana hano mu isi na yo izarangira. Hari umunsi rero ibyo byose bizashyirwaho iherezo (ari ryo nise “akadomo ka nyuma”), hanyuma twinjire mu bundi buzima bushya noneho bwo kuramya Imana ubuziraherezo."

Yakomeje agira ati "Ni ugufasha abakirisitu n’abandi bakozi b’Imana kwibuka no kuzirikana ko imirimo y’uburyo bunyuranye dukoreramo Imana hano ku isi, imwe n’imwe tukayikora tutabyumva neza kubera uburyo iremereye, bitugoye, bituvuna, bamwe baduca intege, ko hari umunsi umwe bizashyirwaho iherezo (akadomo kanyuma) maze duhabwe ingororano n’amakamba atangirika."

"Mu bihugu bimwe na bimwe hirya no hino ku isi tujya twumva abatotezwa cyane abandi bakicwa bazira kuvuga Ubutumwa Bwiza, mu by’ukuri gukorera Imana ni byiza cyane ariko bibamo ibibazo n’ingorane zikakaye zimenywa n’ababibamo."

Dominic Ashimwe yasohoye ’Akadomo’, indirimbo bamwe bakeka ko ari iya nyuma

Uyu muhanzi akomeza avuga ko iyi ari indirimbo nziza ararikira abantu bose kuyumva ngo ibaheshe umugisha, ntibareke no kuyisangiza inshuti zabo kuko yayikoreye abantu bose kugira ngo buri muntu aho ari hose nayumva imufashe kwegerana n’Imana, no kumva impumeko nshya yo mu Bwami bw’Imana aho ibyiringiro by’abizera bihanze amaso.

Akomeza agira ati, "Ku rundi ruhande, iyi ndirimbo nayanditse ari nk’inzira yo gukomeza no guhumuriza abafite ingorane n’urusobe rw’ibibazo bihora byisukiranya ubutitsa mu buzima bwabo bwa buri munsi, yuko hari umunsi mwiza uhebuje ibyo byose bizashyirwaho iherezo (ari ryo nise akadomo kanyuma) maze twinjire mu munezero uhoraho kuri wa munsi tuzabona Umwami wacu Yesu amaso ku maso."

Iyi ndirimbo nshya “akadomo ka nyuma” yakozwe na Simeon Uwizeye muri Studio ya Solace Ministries, ikaba ikozwe mu buryo bwa Live, abacuranzi Yves, Mugisha na Ishimwe ni bo bayicuranze muri studio hanyuma Esther Umulisa na Dominic Ashimwe bakora urunyurane rw’amajwi ayirimo.

Ni imwe mu zizacurangwa mu gitaramo gikomeye Dominic afite muri Camp Kigali ku wa 30 Kamena 2019.

Umva ’Akadomo ka Nyuma’ ya Dominic Ashimwe

Uyu muramyi ni umwe mu bakomeye cyane mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Benie
    Ku wa 17-02-2019

    I like your interview brother Dominic. Ndakunda ukunu Wumvikanisha ubukristu ahantu hose igihe cose. You’re my role model

  • Benie
    Ku wa 17-02-2019

    I like your interview brother Dominic. Ndakunda ukunu Wumvikanisha ubukristu ahantu hose igihe cose. You’re my role model

IZASOMWE CYANE

To Top