Iyobokamana

Dj Spin, Gaby Kamanzi na Healing Worship Team bazaha ikaze abanyeshuri baje mu biruhuko mu gitaramo gikomeye

Dj Spin, Gaby Kamanzi na Healing Worship Team bazaha ikaze abanyeshuri baje mu biruhuko mu gitaramo gikomeye

Hateguwe igitaramo cy’imbaturamugabo kizatangirwamo ikaze ku banyeshyuri baje mu biruhuko cyizasusurutswa na bamwe mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Gaby Kamanzi, Healing Worship team, Dj Spin n’abandi.

Ni igitaramo giteganijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Mata 2019, kikazabera kuri The Mirror Hotel, guhera ku isaha ya saa munani. Kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Iki gitaramo kiswe “Welcome vacance” gisanzwe kiba uko abanyeshuri baje mu biruhuko cyateguwe ku bufatanye na Youth International Ministry ifatanije na Praise 101 TV show.

Praise 101 TV Show ni ikiganiro kinyuzwamo ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana, gisanzwe gica kuri TV10 kiyobowe na Dj Spin n’umufasha we Mimi. Ni ikiganiro gikunzwe na benshi kubera ubuhanga Dj Spin n’umufasha we bakoresha basusurutsa ababakurira kuri televiziyo.

Kubakurikiranira hafi iki kiganiro bavuga ko Kuvanga imiziki kwa Dj Spin, ijambo ry’Imana risomwa muri iki kiganiro n’abatumirwa bituma iki kiganiro kirushaho gukundwa na benshi cyane cyane urubyiruko.

Dj Spin umwe mu bari gutegura iki gitaramo yatangarije ikinyamakuru ISIMBI.rw, ko basanzwe ari ngombwa ko begera urubyiruko binyuze mu bitaramo bikorerwa hanze ya sitidiyo cyane hibandwa kubanyeshuri baje mu biruhuko.

Yagize ati “Twateguteye iki gitaramo mu rwego rwo guha ikaze abanyeshuri baje mu biruhuko haba abiga mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye. Tuzahimbaza Imana, Tuyibyinire kandi hazaba hari n’umuvugabutumwa wasizwe amavuta n’Imana uzwi nka Pastor AKIM”.

Akomeza atangaza ko iki gitaramo cyateguwe kubufatanye na Youth International Ministry kugirango barusheho kwakira neza aba banyeshuri baje mu biruhuko babwirizwa ubutumwa bwiza ndetse banafashwa kwidagadura.

Abahanzi batumiwe muri iki gitaramo barimo umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Gaby Kamanzi hamwe n’itsinda Healing Worship Team ryigaruriye imitima ya benshi muri iki gihe kubw’ibihangano b yabo bikora ku mutima.

Si abo gusa kuko The Pink umwe mu bakobwa bahiga abandi mu jyana ya Gospel Rap akaba anaherutse kwegukana igihembo cya Best Hip Hop Song of the year "INTWARO Z’IMANA" muri Groove AwardS 2018 azaba ahari, Healing star Drama team, ROI G n’abandi benshi.

Healing Stars Drama Team imaze kumenyekana mu kubyina indirimbo zo guhimbaza Imana nayo azabyina muri iki gitaramo
Gaby Kamanzi nawe azaririmba muri iki gitaramo
ROI G umaze kumenyekana cyane kubera ubuhanga bwe mu kuririmba nawe azaba ahari
The Pink ukora injyana ya Gospel Rap akaba yaranatwaye igihembo cya Best Hip Hop Song of the year INTWARO Z'IMANA muri Groove AwardS 2018 azaba ahari
Healing Worship Team nayo izaririmba muri iyi Welcome Vacance
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top