Imyidagaduro

Dj Pius yatunguye Kimenyi Yves amuha impano muri studio

Dj Pius yatunguye Kimenyi Yves amuha impano muri studio

Umuhanzi Dj Pius yatunguye umunyezamu Kimenyi Yves ubwo bari muri studio za Radio amuha impano yamugeneye nk’umwe mu bakinnyi yemera.

Hari mu kiganiro B-Wire kinyura kuri Radio B&B FM. Iki kiganiro kikaba gihuza umukinnyi n’umuhanzi aho bose bahurira muri studio ari abatumirwa bakaganiriza abakunzi babo.

Gusa akenshi iki kiganiro usanga abatumirwa batumiwe umwe aba ari umufana w’undi cyangwa se akunda ibyo umwe akora.

Dj Pius akaba yaratungurije Kimenyi Yves muri iki kiganiro cyabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru amuha impano yari yamugeneye, akaba ari impano y’umupira wo kwambara.

Ni umupira w’umukara imbere wanditseho 1k Entertainment, ikaba ari ihuriro ry’aba Djs na Dj Pius abarizwamo ndetse akaba umwe mu barishinze. Inyuma hari hakaba handitseho Dj Pius.

Impano Dj Pius yahaye Kimenyi Yves
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top