Imyidagaduro

Dj Miller yitabye Imana

Dj Miller yitabye Imana

Umuvangavanzi w’umuziki(Dj), Karuranga Virgile wamenyekanye nka Dj Miller yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu mugabo yitabye Imana kuri iki Cyumweru aho yaguye mu bitaro byitiiriwe Umwami Faisal(King Faisal).

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI avuga ko uyu mu Dj Miller wari warigaruriye imitima ya benshi bitewe n’uburyo avangavanga imiziki yari amaze iminsi arwariye muri ibi bitaro.

Bivugwa ko yiagize ikibazo cy’imitsi itwara amaraso mu bwonko ari na byo byaje kumuhitana kuri iki Cyumweru.

Dj Miller akaba yari umwe mu bagize itsinda ry’aba Djs rya Dream Team Deejays aho ari yari arihuriyemo na Dj Marnaud na Dj Toxxxky.

Yari umuhanzi aho yakoranye indirimbo na Social Mula yitwa Stamina, Iri Joro ni Bae yakoranye na Butera Knowless, Riderman na Dream Boys akaba yaherukaga gusohora Belle yakoranye na Peace Jolis na Urban Boys.

DJ Miller asize umugore witwa Nigihozo Hope bakoze ubukwe mu mwaka ushize ndetse bari bafitanye umwana w’umukobwa.

Dj Miller yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top