Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2020, ni bwo umuhanzi akaba n’umu Dj, Karuranga Virgile yashyinguwe nyuma yo kwitaba Imana azize stroke.
Ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2020 ni bwo inkuru mbi yamenyekanye ko Dj Miller yitabye Imana azize guturika kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko, indwara izwi nka Sroke mu ndimi z’amahanga, akaba yaraguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal(King Faisal Hospital).
Uyu munsi ni bwo uyu mugabo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo saa 14h, umuhango wabanjirijwe no kumusezeraho iwe mu rugo aho yari atuye Kicukiro.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu bacye cyane biganjemo abo mu muryango we, ni mu rwego rwo kwirinda COVID-19, aho leta yasabye ko abantu bagomba kwirinda ikintu cyose gihuriza hamwe abantu benshi.
Dj Miller akaba yari umwe mu bagize itsinda ry’aba Djs rya Dream Team Deejays aho ari yari arihuriyemo na Dj Marnaud na Dj Toxxxky.
Yari umuhanzi aho yakoranye indirimbo na Social Mula yitwa Stamina, Iri Joro ni Bae yakoranye na Butera Knowless, Riderman na Dream Boys akaba yaherukaga gusohora Belle yakoranye na Peace Jolis na Urban Boys.
DJ Miller asize umugore witwa Nigihozo Hope bakoze ubukwe mu mwaka ushize ndetse bari bafitanye umwana w’umukobwa.

Ibitekerezo
Iragena sophie
Ku wa 9-04-2020Imana imuhe iruhuko
ridashira
Nsabimana Leonard cg Ndandambara ikospeed
Ku wa 9-04-2020Rip dj miller
Uwimbabazi
Ku wa 8-04-2020IMaNa imuhe. Iruhuko ridashira