Gateka Esther wamamaye mu kuvangavanga imiziki nka DJ Brianne, agiye kwerekeza muri Canada aho agiye gutaramira abanyarwanda batuyeyo.
Amatariki n’imijyi azacurangamo ntabwo uyu mukobwa umaze kwandika izina biramenyekana ariko icyemejwe ni uko agomba kwerekeza muri Amerika y’Amajyaruguru.
Byitezwe ko agomba gukora ibitaramo bizenguruka iki gihugu byiswe ’Canada Tour’ muri Nzeri n’Ukwakira 2026, azabihuriramo n’Umuhanzi akaba na Producer, Element Eleeeh, Nel Ngabo na Kevin Kade.
Dj Brianne si ubwa mbere yaba agiye gutaramira hanze y’u Rwanda kuko yabikoze bwa mbere muri 2022 ubwo yajyaga gutaramira i Burayi mu Bubiligi.
Muri Werurwe uyu mwaka we na Tesha baheruka nabwo i Burayi ariko bakaba batari bagiye mu kazi ahubwo ari mu butembere.
Dj Brianne agiye kwerekeza muri Canada

Ibitekerezo
Mpagazahayo Emmanuel
Ku wa 23-05-2026Turakwishimiye mukobwa wacu genda ubukore neza uzamure ibendera hejuâ™¥ï¸ ðŸ‘ ðŸ™ ðŸ™ ðŸ™