Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz arimo gushinjwa ubujura bwo kwiba indirimbo ebyeri za H Baba.
Uyu muhanzi ashinja Diamond kumwiba indirimbo ‘Nataka Kulewa’ na ‘Zilizopendwa’.
Inkuru dukesha Nairobi News, H Baba avuga ko ataceceka kandi indirimbo ze yarazibwe.
Ati”indirimbo ‘Zilozopendwa’ ni iya njye, njye nibwe akazi kanjye none ngo nceceke? Kuvugwa kwanjye ni ikosa? Niba abantu bakeka ko mbeshya nzafatwe mfungwe… ‘Nataka Kulewa’, yari iyanjye nashakaga kuyizanamo Q- Chiefs.”
Uyu muhanzi wahoze muri Wasafi ya Diamond Platnumz, avuga ko atigeze yitabaza inzego zibishinzwe kuko atari bwo buzima bwe abayemo.
Nyuma yo kuva WCB, H Baba yagiye yumvikana yifatira ku gahanga Diamond amushinja ibikorwa bibi birimo gukandamiza abahanzi, gusa ngo aracyamwubaha nk’umuhanzi mukuru.

Ibitekerezo
mc cadman
Ku wa 2-05-2021uziko murwanda ntamakuru ya Cinema muvugaho mwazadushakiye uko mujya muyatugezaho? murakoze