Diamond Platnumz yishyura amafaranga atari make ngo fiancé we amusure
Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Uburasirazuba uri mu rukundo n’umunyamakuru wo muri Kenya, Tanasha Donna bimusaba kumutegera indege buri cyumweru kugira ngo amusure muri Tanzania.
Mu kiganiro Tanasha aherutse kugirana na Wasafi FM yabajijwe impamvu yemeye gukunda umusore w’umunyamahanga, ndetse niba bitabangamira urukundo rwabo.
Yahishuye ko kugira ngo urukundo rwabo rusugire akora ingendo nyinshi ava i Nairobi ajya Dar Es Salaam gusura Diamond.
Ati “Intera ndende iri hagati yacu ntiyigeze idutera ikibazo kuko igihe cyose ahari ntega indege buri weekend nkajya kumureba muri Tanzania. Ni urugendo rw’isaha imwe.
Abasesenguzi basanzwe bazi ko Diamond atetesha abakunzi be ku buryo adashobora gutuma Tanasha yiyishyurira itike y’indege.
Bemeza ko bihenda cyane uyu muhanzi dore ko aba agomba no kwishyura indezo y’abana yabyaranye n’abagore bakundanye mbere ya Tanasha.
Niba koko bahura buri cyumweru nk’uko Tanasha yabivuze, ubwo amaze gutega inshuro 24 mu mezi atandatu bamaze bakundana, ukuyemo iminsi uyu muririmbyi aba ari mu bitaramo.
Muri iyi minsi itike y’indege ya Kenya Airways iva Nairobi ijya Dar Es Salaam igura amafaranga agera kuri 310 000 frw bivuze ko amaze kumutangaho agera kuri miliyoni 7.5 frw y’ingendo gusa.
Nubwo ayo mafaranga atari make, Diamond ayatanga yishimye kuko kimwe mu byo yavuze ko yapfuye na Zari Hassan ari uko babonanaga gake cyane, akaba ari n’imwe mu mpamvu yatanze zatumye amutendeka umunyamideli Hamisa Mobetto.
)
Ibitekerezo
Ndayishimiye
Ku wa 20-05-2019Diamond kundama