Diamond Platnumz aracyasetswa na nyirabukwe wamwise ’Machine Gun’ mu bagore
Umubyeyi wa Zuchu, Khadija Kopa yatangaje ko mbere yo kwemera umubano w’umukobwa we na Diamond Platnumz, yabanje kumugira inama no kumuburira ku miterere y’ubuzima bw’ubwamamare uyu muhanzi yari abayemo irangwa no gukundwa n’abagore benshi.
Mu kiganiro cyatambutse kuri radiyo imwe yo muri Tanzania ku wa 27 Gicurasi 2026, uyu mubyeyi nawe wahoze ari umuhanzikazi ukomeye w’injyana ya Taaraba muri Tanzania, yavuze ko ubwo Zuchu yamubwiraga ko ashaka gushyingiranwa na Diamond Platnumz, yamusabye kubanza kureba niba uwo mubano uzaba ushingiye ku rushako rwemewe aho kuba ubucuti busanzwe bw’abakundana.
Yagize ati: “Namubwiye ko Diamond akundwa cyane n’abagore benshi mbere y’uko ashaka kurushingana nawe. Namusabye kureba niba atari ubucuti gusa, ahubwo ko agomba kunyura mu nzira zose z’ubukwe bwemewe mu idini rya Islam .”
Khadija yavuze ko yabwiye umukobwa we ko Diamond ameze nk’imbunda yo mu bwoko bwa machine gun, imvugo yavuze ko kugeza n’ubu Diamond akiyiseka iyo ayibutse.
Uyu mubyeyi yasobanuye ko impamvu yamugereranyaga n’iyo mbunda ari uko Diamond akunzwe cyane n’abagore benshi ndetse akurura abantu benshi kubera izina n’icyubahiro afite mu muziki.
Yagize ati: “Namubwiye ko uwo mugabo ashobora kumurusha imbaraga mu rukundo kubera uburyo akunzwe. Abagore bo mu mujyi bose baramwifuza, ndetse n’abamuri hafi baramukunda.”
Yakomeje avuga ko yabajije Zuchu niba azashobora kwihanganira ubuzima bwo kubana n’umugabo ukunzwe n’abantu benshi gutyo.
Nyuma yo kubona ko umukobwa we abyiteguye, ni bwo yamusabye kuzana Diamond mu rugo kugira ngo amumenye neza anamwemerere.
Khadija Kopa yanavuze ko mu muco wo muri Zanzibar, umugabo ushaka kurongora adasabwa kwandika ibaruwa nk’uko bikorwa ahandi mu mico yo muri Tanzania, ahubwo kuvuga umugambi we mu magambo bihagije.
Uyu mubyeyi yavuze ko Diamond yaje iwe akamubwira ko akunda Zuchu kubera imyitwarire ye myiza n’indangagaciro afite, ndetse ko yari yarasenze asaba Imana kuyobora uwo mubano.

Ibitekerezo