Andi makuru

David Beckham yakomanyirijwe gutwara imodoka anacibwa akayabo

David Beckham yakomanyirijwe gutwara imodoka anacibwa akayabo

David Beckham yahawe igihano cy’amezi atandatu atemerewe gutwara imodoka nyuma yo gufatirwa mu makosa atandukanye arimo kugendera ku muvuduko ukabije no kuvugira kuri telefone atwaye.

David Beckham yahaniwe amakosa arimo ayo yakoze mu mwaka washize, nko mu Ugushyingo 2018 yafashwe avugira kuri telefone yayirambitse ku bibero bye mu kujijisha polisi.

Icyaha cyo kuvugira kuri telefone atwaye imodoka urukiko rwanzuye ko rumuhanishije ihazabu y’ama-euros 750[asaga ibihumbi 750 Frw].

Beckham yari yajuririye ibihano yahawe ndetse kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2019 yitabye urukiko rwa Bromley yari yatanzemo ubujurire bwe na rwo rwemeza ibihano yahawe.

David Beckham ubwo yari asohotse mu rukiko rumaze kumuhanisha kumara amezi atandatu adatwara imodoka

Yaciwe ihazabu y’ama-euros 750 kongeraho amagarama y’urubanza ahwanye n’ama-euros 100.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top